Connect with us

imikino

Mohamed Salah yibasiwe bikomeye n’abafana be bitewe n’igikorwa kigayitse yagaragaye akora( Video).

Published

on

Umukinnyi w’ikipe ya Liverpool FC ,Mohamed Salah yibasiriwe bikomeye n’abafana be nyuma y’amashuaho yagaragayemo ari gukoresha telefoni ye yandika ubutumwa kandi atwaye imodoka ,ibintu byashoboraga gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Mo Salah w’imyaka 26 yibasiriwe n’abakunzi ba ruhago ndetse n’abashinzwe umutekano wo mu muhanda mu Bwongereza, kubera ko yagaragaye ari kwandika ubutumwa kuri telefoni ye kandi anatwaye imodoka ibintu byashoboraga guteza impanuka.Mohamed Salah yafashwe amashusho ari gukoresha Telefoni ye ubwo yahagarikwaga n’ubwinshi bw’amamodoka (Traffic),bituma benshi bamushinja kwica amategeko ndetse bamwe basabye polisi kugira ibihano imuha kuko yarenze ku mategeko.

Metro dukesha iyi nkuru yanditse ko Mohamed Salah yakoze aya makosa nyuma y’umukino wahuje Liverpool na West Ham aho bayitsinze ibitego 4-0 ndetse uyu rutahizamu atsindamo igitego.Muri aya mashusho Mo Salah yafashwe atwaye Mercedes SUV yaguze akayabo ka 50,000 by’amapawundi aho muri aya mashusho hari umugabo wumvikanye avuga ati “Ibi sibyo ni umuntu mubi.Harya ni uko baba bafite amafaranga menshi?”

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!