Imyidagaduro
Miss Vanessa Uwase yavuze ku wahoze ari umukunzi we anavuga ibyo agenderaho ahitamo umusore bakundana

Miss Uwase Vanessa Raïssa yavuze ku wahoze ari umukunzi we wamenyekanye ku izina rya Puttin Kabalu ndetse anavuga ibyo asanzwe agenderaho mu guhitamo umusore bakundana. Ibi Vanessa yabivugiye mu kiganiro kirambuye yagiranye na Dash Dash Tv aho yanagarutse ku buzima bwe busanzwe kuva yaba igisonga cya mbere cya Nyampinga w’U Rwanda 2015 kugeza ubu.
Mu gutangira ikiganiro, Vanessa yavuze ko mu bakobwa benshi bagiye begukana amakamba ya Miss Rwanda mu myaka ishize uwo abona wakoze ibikorwa byinshi kurusha abandi ari Mutesi Jolly (Nyampinga w’U Rwanda wa 2016) kuko we yakomeje gukora ibikorwa bye ndetse na nyuma yuko atanz ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2017 ariha Iradukunda Elsa.
Abajijwe ku bijyanye n’akabyiniriro yihaye kuri instagram ariko Her Majesty , Vanessa yavuze ko ubusanzwe akunda kwiyaturiraho ibintu byiza akaba ariyo mpamvu yahisemo kwiyita aka kazina gasanzwe ari akazina k’icyubahiro kitwa Abamikazi. Yagize ati « Nkunda kwiyaturiraho ibintu byiza. Nakiyise kubera ko nashakaga kwiyaturiraho kuba umuntu amukomeye abantu bareberaho ».
Miss Uwase Vanessa yabajijwe ku bijyanye n’umusore wamenyekanye ku izina rya Putin Kabalu bakundanye igihe gisaga umwaka umwe ndetse akanamwambika impeta nyuma baza gutandukana, uyu musore abantu benshi bamenye nk’umuherwe ukomeye cyane, Miss Vanessa bakundanye yagize icyo amuvugaho aho yavuze ko ari umuntu usanzwe nta kintu gihambaye atandukaniyeho n’abandi. Yagize ati « Ni umuntu usanzwe, ni umu ex nk’abandi ba ex banjye bose ».
Miss Vanessa yakomeje avuga icyo agenderaho ahitamo umusore bakundana dore ko abenshi batinya kuba bamwegera bitewe nuko bamubona ndetse nuko asanzwe azwi. Vanessa yagize ati « Njyewe kereka umuntu utanzi, njyewe n’umuntu udafite urwara rwo kwishima twakundana, apfa kuba amfatiranue igihe kiza ndi single kandi nanjye nshaka kujya muri relationship. Njye nkunda umuntu bitewe nukuntu twahuje, nukuntu namwiyumvisemo cyangwa ukuntu ateye n’umutima we ».
Comments
0 comments
-
Mu Rwanda23 hours ago
Inkuru ibabaje: I Kigali umusore ariyahuye nyuma yo kwanduzwa SIDA n’umukunzi we.
-
Mu Rwanda21 hours ago
Rwanda: ku myaka 20 agiye kurushingana n’umugore w’imyaka 50 |hari abamwita umukecuru|Basomanye turumirwa
-
Imyidagaduro13 hours ago
Urukundo ni rwogere: Fofo wo muri papa sava yuriye indege ajya gushyigikira ibikorwa by’umukunzi we
-
Utuntu n'utundi17 hours ago
Cyore:Umukwe n’umugeni bashatse kurwanira mu bukwe bakizwa na mbuga.
-
Izindi nkuru20 hours ago
Umubyeyi yataye ubwenge ubwo yumvaga ko umuhungu we w’imyaka 17 yateye inda bashiki be babiri .
-
Mu Rwanda16 hours ago
Maze imyaka 40 nta mugabo urantereta|Ninjye muntu mubi cyane ku isi||ukuguru kwanjye banze kuguca.
-
urukundo3 hours ago
Umusore yaryamye mu muhanda hagati abantu benshi barahurura maze ahita atungura umukunzi we amwambika impeta(AMAFOTO)
-
Mu Rwanda15 hours ago
Akumiro:Bamuroze kugira ibitsina bibiri nyuma yo kurya isake y’umukobwa||Ubuhamya bwa Miss Munyago w’i Nyamasheke.