in

Miss Vanessa Uwase yavuze amagambo akomeye kuri Mwiseneza Josiane n’abafana be

Vanessa Uwase wabaye igisonga cya Miss Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015, yagize icyo atangaza ku gutsindwa kwa Mwiseneza Josiane ndetse anagenera ubutumwa abafana be bifuzaga ko ahabwa ikamba ku ngufu.

Abinyujije kuri Instagram, Miss Vanessa Uwase akaba yagize ati :”Nakomeje guceceka ntegereje uyu munsi. Reka mbagezeho imyumvire yanjye: Abanyarwanda ntibagitewe ubwoba n’urusaku. (hari kera) Ukuri kuba ari ukuri, kututaye kurusaku rw’amafuti. Mbisabire ubutaha mbere yo gukurikira imbaga y’abantu mujye mubanza mumenye niba iri mu kuri.

Aha bikaba byumvikana ko yakomeje ku buryo abafana ba Josiane bakomeje kwishyiramo ko byanze bikunze agomba guhabwa ikamba batitaye kukureba niba koko arusha abandi bakobwa bari bahanganye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Rwanda : Meghan yegukanye ikamba ,Ese Mwiseneza Josiane yarengeye he ?

Nyuma yo kuba Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan yahuye n’ikibazo gikomeye