Connect with us

Mu Rwanda

Miss Vanessa Uwase yahawe imirimo mishya

Published

on

Miss Uwase Vanessa Raïssa  yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru. Ni nyuma y’iminsi akora amahugurwa muri uyu mwuga w’itangazamakuru. Kuri ubu Miss Vanessa yatangiye akazi kuri City Radio.

Miss Uwase wari umaze iminsi afata amahugurwa mu mwuga w’itangazamakuru, yatangiye akazi mu ntangiriro z’iki cyumweru aho ari gukora kuri City Radio buri munsi guhera saa kumi kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu kiganiro  Miss Uwase Vanessa Raïssa yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru yagize ati “Nibyo natangiye gukora, amahugurwa nari mazemo iminsi narayarangije, ubu ndi gukora kuri City Radio nk’umunyamakuru ntabwo nkiri mu kwimenyereza cyangwa amahugurwa.”

Uyu mukobwa kugeza ubu ari gukora ikiganiro kijyanye n’imyidagaduro, ati “Ni imyidagaduro ndi gukora urabizi nibyo bintu byanjye, nifuje gukora ibintu bituma abantu bidagadura kuko biri mu byo nanjye nkunda.”

Leave your vote

Comments

0 comments

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar