Connect with us

Imyidagaduro

Miss Vanessa Uwase na fiancé we bakuyeho urujijo rw’uko baba baratandukanye

Published

on

Advertisements

Mu minsi ishize hanuganugagwa amakuru ko Miss Uwase Vanessa yaba yaratandukanye n’umukunzi we. Iyi ni inkuru yacicikanye hirya no hino abantu bibaza icyo baba barapfuye dore ko byavugagwa ko bitegura no kurushinga. Mu masaha abiri ashize ubwo Miss Uwase Vanessa yuriraga indege agiye kureba fiancé we hagaragaye ifoto kuri story ya instagram ya fiancé we agaragaza ko yiteguye kumwakira. Ku rundi ruhande, Miss Uwase Vanessa nawe yayisubije avuga ko nawe yiteguye kumubona. Ibi bigaragara ko nta gatotsi na gake kigeze kaba mu rukundo rw’aba bombi nkuko benshi babinuganugaga bigendeye ku mafoto amwe namwe yari yarashyizwe hanze n’aba bombi bigaragara ko yasibwe ku rukuta rwa instagram rwa Miss Uwase Vanessa.

Advertisements
Advertisements
Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this:
Ntucikwe    Ok No thanks