Miss Uwase Vanessa yabivuze byose: Uko ubukwe bwe bwapfuye| Abakobwa bateretaga fiancé we (video)

Miss Vanessa Uwase Raïssa wamenyekanye cyane nyuma yuko yegukanye ikamba ry’igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2015 akaba ari numwe  u bakobwa bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri instagram, yavuze uko yatandukanye na fiancé we witwa Putin Kabalu bendaga gukora ubukwe ndetse anavuga uko abakobwa batandukanye bateretaga fiancé we. Ibi Vanessa yabivugiye mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV.

Nkuko Miss Uwase Vanessa yabivuze yavuze ko ubukwe bwe na Putin butabaye bitewe nuko nyuma ya guma mu rugo yo muri Mata 2020 aba bombi bahise batandukana. Akaba avuga ko ari nka gahunda y’Imana yashatse ko habamo igihe cyo kwitekerezaho kw’aba bombi kubera ko hagiyemo igihe cya guma mu rugo kubera icyorezo cya Covid-19 cyari cyageze mu Rwanda. Yavuze ko imyiteguro y’ubukwe bwabo yari igeze kure gusa baje gutandukana ndetse Vanessa yavuze ko ariwe wasabye Putin ko iby’ubukwe babireka, Putin nawe aremera ubukwe bupfa butyo.

Miss Vanessa Raïssa Uwase

Muri iki kiganiro, Miss Vanessa yavuze ukuntu abakobwa batandukanye bajyaga batereta fiancé we, Putin, aho yavuze ko byose Putin yabimubwiraga ku buryo iyo yumvaga ahandi amagambo avuga ko Putin arimo guteretana n’umukobwa runaka bitamutunguraga cyangwa se ngo abifate nabi kuko Putin yabaga yarabubwiye mbere. Yagize icyo avuga no ku majwi yagiye hanze aho umwe mu nshuti ze yahaga gasopo umukobwa witwa Liliane amuziza gushaka gutwara umugabo we (Putin) aho yavuze ko nawe amajwi yayumvise nkuko abandi bayumvise gusa ngo birashoboka ko uwiyamaga Liliane bari bafitanye ibibazo akaba ari nayo mpamvu humvikanye umujinya mwinshi ndetse n’uburakari muri ariya majwi.

Miss Vanessa na Putin batandukanye habura igihe gito ngo bakore ubukwe

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

148 Points
Upvote Downvote

Wari uziko kuva amaraso mu menyo bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara ikomeye?reba icyo wakora .

Jay Polly agiye kongera kuburana ataragezwa Mageragere