Connect with us

Imyidagaduro

Miss Uwase Muyango yavuze ku bijyanye n’imyambarire y’imyenda migufi n’imiremire ku bakobwa

Published

on

Advertisements

Miss Uwase Muyango Claudine yavuze ku bijyanye n’imyambarire y’abakobwa b’iki gihe. Ni mu kiganiro Miss Muyango yakoze abinyujije kuri YouTube aho asanzwe asangiza abamukurikira ibiganiro bitandukanye maze bagafatanya gufata umwanzuro ku bintu bigiye bitandukanye. Nkuko Miss Muyango yabitangaje muri icyo kiganiro yavuze ko bitari bikwiye ko umuntu yacira undi urubanza avuga ngo uyu mukobwa yambaye nabi cyangwa se ariyandarika agendeye ku myambarire ye kuko aba atazi impamvu yabyambaye ko buri wese aba afite uko yatekereje kwambara ndetse n’ibyo ashaka kwambara. Muyango yongeyeho ko akenshi kubera imyumvire y’abantu iyo babonye umuntu wambaye ibintu birebire bavuga ko ari umuntu usenga nyamara uwambaye  ibintu bigufi bamushyira ahandi hantu.

Advertisements
Advertisements
Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this: