Connect with us

Imyidagaduro

Miss Pamella Uwicyeza yerekanye ko agifite ku mutima The Ben nyuma y’iminsi mike amusize akerekeza muri Amerika

Published

on

Mu ntangiriro z’ukwezi gushyize kwa Gashyantare 2021 nibwo twababwiye inkuru yuko umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi cyane ku izina rya The Ben yerekeje muri leta zunze ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye. Iyi ni inkuru yavuzweho cyane dore ko yaje ikurikiranye n’iy’isabukuru y’amavuko y’umukunzi we, Miss Pamella Uwicyeza, yabaye mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2021. Miss Pamella Uwicyeza, umukunzi wa The Ben, abinyujije kuri story ya instagram ye, yerekanye ko akizirikana The Ben ndetse ko akimufite ku mutima nyuma y’igihe gisaga ukwezi kumwe amusize akerekeza muri leta zunze ubumwe za  Amerika.

Imwe mu mafoto ya The Ben na Miss Pamella bari kumwe ubwo yari akiri mu Rwanda

Abinyujije ku rukuta rwa instagram ye, Miss Pamella Uwicyeza yashyize hanze ifoto ya The Ben maze ayiherekesha akarango k’umutima (❤️) akomeza gushimangira urukundo rwinshi amukunda.

Urukundo rwa The Ben na Miss Pamella Uwicyeza rwatutumbye mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 ubwo hajyaga hanze amwe mu mashusho aba bombi bari kumwe gusa nta numwe muri iki gihe wigeze yerura ngo avuge ukuri ku rukundo rwabo. Tariki ya 13 Mutarama 2021 nibwo Miss Pamella Uwicyeza abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yeruriye imbaga y’abashidikanyaga urukundo rwe na The Ben ko ari amanyakuru. Kuri ubu The Ben na Miss Pamella Uwicyeza bari mu munyenga w’urukundo rutajegajega.

Iyi niyo foto Miss Pamella yashyize hanze ashimangira urukundo rwe na The Ben

Leave your vote

Comments

0 comments

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar