Miss Naomie yemereye ibintu bikomeye abageni barajwe muri sitade ku munsi w’ubukwe bwabo

Kuri uyu munsi, abantu benshi cyane bagiye bagaruka ku bageni barajwe muri sitade kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bavuga ko batishimiye ibyakozwe na Polisi aho benshi banavugaga ko bihabanye n’umuco nyarwanda nubwo hari n’abavuga ko ibyakozwe n’aba bageni ataribyo ndetse ko bagombaga kubihanirwa. Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, yatangaje ko we n’abavandimwe be bazwi ku izina rya Mäckenzies bemereye aba bageni ibintu byose bijyanye n’imyambaro mu iduke ryabo ry’imyenda ryitwa Zöi.

Abageni barajwe muri sitade ku munsi w’ubukwe bwabo bavugishije benshi

Nkuko Naomie yabitangarije Inyarwanda dukesha iyi nkuru yavuze ko aba bageni bemerewe kuza gufata umwenda uwariwe wose muri Zöi. Yagize ati “Bemerewe kuza bagafata umwenda wose muri Zöi, kubera ko nta muntu wese wifuza kurangiriza ubukwe bwe muri stade, rero twagerageje igishoboka cyose kugira ngo dutume bishima n’ubwo atari byiza kwica amabwiriza”.

Nishimwe Naomie (Miss Rwanda 2020)

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

154 Points
Upvote Downvote

Impanuka mbi ibereye Rwampara nonaha| Moto icitse feri igonga imodoka ebyiri (amashusho)

#Kwibuka27: Amafoto ya bamwe mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994