in

Miss Nadia yashimagije bikomeye Riderman ku munsi wahariwe abapapa.

Agasaro Nadia Faridi, umugore w’umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman yashimagije umugabo we maze amushimira uburyo yita ku mwana wabo ku munsi wahariwe ababyeyi b’abapapa.

Kuri iki Cyumweru tariki 21 Kamena 2020 nibwo hizihijwe umunsi w’ababyeyi b’abagabo hazirikanwa uruhare bagira mu buzima bw’umuryango.

Miss Nadia n’umwana wabo.

Miss Nadia nawe ntiyahishe amarangamutima ye maze avuga ibigwi umugabo we ,Riderman, bafitanye umwana umwe w’umuhungu, mu butumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Yagize ati “Igihe nzaba ngihumeka ntabwo nzareka kugushimira ibyo ukorera umuhungu wacu w’igikundiro. Uri Intwari ye kandi bisobanuye byinshi ku miryango wacu. Nta cyiza cyambayeho nko gusangira ubuzima no kurerana na we mukunzi…Ikinezeza kurushaho ni uko uko agenda akura arushaho gusa nawe. Ndizera ntashidikanya ko azaba imfura nka se.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo Kimenyi yabwiye Miss Muyango yatuma umukobwa wese yifuza umukunzi nkawe

Umukobwa ukunzwe muri Kigali yasebeje umusore wamwoherereje video arimo yikinisha