Connect with us

Imyidagaduro

Miss Muyango yakomoje ku bushyuhe bw’abakobwa b’iki gihe abugereranya n’ubw’abakobwa ba kera

Published

on

Advertisements

Miss Muyango Claudine umaze igihe gisaga icyumweru kimwe gusa atangiye gahunda yo kujya aha abakunzi be ndetse n’abafana be muri rusange ibiganiro bitandukanye abinyujije kuri YouTube channel ye (Miss Muyango), yakomoje ku kijyanye n’ubushyuhe bugaragara ku bakobwa b’iki gihe abugereranya n’ubushyuhe bwarangaga abakobwa ba kera.

Miss Muyango

Miss Muyango

 

Miss Muyango yatangiye avuga ko abakobwa bubu ndetse n’aba kera bose bafite ubushyuhe gusa avuga ko aho bitandukaniye aruko abubu bafite ijambo naho aba kera bakaba bataragiraga ijambo. Miss Muyango yakomeje avuga ko ubushyuhe avuga bugereranyijwe n’ijambo bishatse kuvuga ko abakobwa bubu bafite ijambo bityo bakaba bakora icyo bashaka, bajya aho bashaka, bambara icyo bashaka nibindi. Muyango yanavuze ko kandi iterambere ryaje ariryo rimwe na rimwe rituma abantu bavuga bati uyu mukobwa afite ubushyuhe bigendeye ku kuntu babonye yambaye cyangwa se uko yitwaye.

Miss Muyango

Miss Muyango yasoje ikiganiro asaba abamukurikira gukomeza gukora subscribe kuri YouTube channel ye ndetse no kumuha ibitekerezo bijyanye nuko nabo bumva ijambo ubushyuhe we yavuze ko riba ryiza cyangwa ribi bitewe n’uko ryakoreshejwe.

Advertisements
Advertisements
Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this:
Ntucikwe    Ok No thanks