Miss Mutesi Jolly akoresheje urubuga rwe rwa Twitter yagiriye inama abakobwa bagenzi be mu buryo bwanditse gihanzi. Iyi nama yagiriye abakobwa yari nkuburyo bwo kubereka cyangwase kubigisha uko umukobwa ushize amanga agomba kuba ameze(ushize amanga ubwo nukuvuga umukobwa ushoboye).
Miss Jolly yagize ati ”
Umukobwa Ushize Amanga,
Ntabwo ari inshinzi,
Ntabwo ari intagondwa,
Ntabwo ari umushizi w’isoni ,
Ntabwo ari ishyano,
Ntabwo ari ingare,
Ntabwo ari umwirasi ,
Ahubwo ni ,
Umukobwa ufite indangagaciro n’icyerecyekezo,Kandi Burya anaca bugufi.”
Abenshi mu bamukurikirana bamushimiye cyane kubwinama atanze ndetse banashimangira ko ibyo avuze Ari ukuri ndetse Hari nabongeyeho ko usibye no gushira amanga umuntu wujujwe ziriya ngingo aba azi ubwenge ku rwego ruhanitse.
