Imyidagaduro
Miss Mutesi Aurore yanenze imyumvire y’abanyafurika bikomeye! (Impamvu)

Mu minsi micye ishize hakwirakwiriye video igaragaza umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’imikino ngororamubiri Myasiro Jean Marie Vianney aganira n’umunyamakuru wamubazaga mu rurimi rw’icyongereza.Ni nyuma yuko yari amaze gutsinda akesa umuhigo mu marushanwa yaberaga i Poland.
Jean Marie yagerageje  gusubiza umunyamakuru mu cyongereza ariko byumvikanaga neza ko ntabumenyi buhagije agifitemo.amagambo yasubije yasekeje benshi  bamwe bamugaya abandi  bibaza impamvu atasubije mu kinyarwanda maze ngo umunyamakuru yishakire umusemuzi. Biragoye kuvuga ko hari uwasetse Jean Marie kuko atazi icyongereza ariko biroroshye kuvuga ko uburyo atakoresheje ururimi azi neza ari ukutiyakira.
Guseka no gukwirakwiza Video ya Myasiro  Jean Marie kuri Miss Kayibanda Aurore ntabwo ari byiza ahubwo ngo n’imyumvire iciriritse y’abanyafurika twese.amaze kureba iyo Video yifashishije Facebook maze agira ati”ari gukorera amafaranga yubaka kubaho ariko abandi bari kumuseka ….twebwe abanyafurika b’imyumvire mike turacyafite urugendo rurerure(eeee) rwo kugenda”
uyu Myasiro yakoze amateka muri shampiyona y’isi yatangiye tariki ya 19 kugeza 24 Nyakanga 2016, aho uyu musore yakuyeho umuhigo wari ufitwe na Valens Bivahagumye wakoze iminota 29, amasegonda 35 n’ibice 41 i Gosseto tariki ya 14 Nyakanga muri 2004 nawe muri shampiyona y’isi. Mu gihe Myasiro mu isiganwa riri kubera muri Poland yakoresheje iminota 29, amasegonda 26 n’ibice 26 mu gusiganwa metero ibihumbi 10 mu mikino ngororamubiri
Ese uguseka ibisekeje n’ikibazo ? wenda ariko  gukwena ugamije kumwaza kuko mugenzi wawe yavuze icyongereza gipfuye nibyo kibazo. ese wowe wumva guseka ibyo Jean Marie yavuze ari imyumvire mibi ?
-
Imyidagaduro1 day ago
Ndimbati yambitse impeta Shaddyboo ubwo bari muri studio za RBA (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Njuga ukina muri Seburikoko yirukanywe mu nzu abamo| Yiyamye umusore baturanye wamuhururije abanyamakuru| Inkuru irambuye
-
Imyidagaduro1 day ago
Junior Giti yakije umuriro kuri PK wamwibasiye|Avuga ko namufata bazakizwa na RIB.
-
Izindi nkuru1 day ago
Wa mukobwa mwiza wari utegereje gupfa Imana iramutabaye| Abagiraneza bamufashije kujyanwa kwa Muganga| Josiane
-
Imyidagaduro2 days ago
#MissRwanda2021: Abakobwa 3 bahaye ubutumwa mugenzi wabo ushyigikiwe na Ali Kiba| Bose barashaka ikamba| Umuriro watse 🔥
-
Izindi nkuru1 day ago
Umusore n’umukobwa bemeye kwihambira iminyururu amezi 3 ngo basuzume urukundo rwabo.
-
Imyidagaduro1 day ago
Umuhanzi Platini biravugwa ko agiye gukora ubukwe mu ibanga rikomeye.
-
Imyidagaduro49 mins ago
Bahavu Jannet wamenyekanye nka Diane muri city maid yakoze ubukwe (amafoto)