in

Miss Mutesi Aurore wazonze imitima y’abasore benshi yabonye umukunzi

Miss Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012 wakunze gusabwa n’abafana be b’igitsinagabo ko yareka bagakundana yahishuye ko ari mu rukundo, yemeza azongera agashaka.

Ibi Miss Aurore Kayibanda yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abamukurikirana ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yabasabye kumubaza ibibazo nawe akabasubiza.

Abantu benshi bagiye bamubwira ko ntabibazo bafite byo kumubaza bamubwira ko bamukunda, umwe mu bamubajije yamubajije niba afite umukunzi ati “Ufite bf or fiance i mean your relationship status?”(ufite umusore mukundana).

Miss Aurore nawe yamusubije atazuyaje amubwira ko ari mu rukundo, Ati “Yes I’am in relationship” (Yego ndi mu rukundo).

Undi nawe yamubwiye ko amukunda ndetse ko yifuza ko bahura, anamubaza niba azongera agashaka umugabo nyuma yo gutandukana na Mbabazi Egide bari barasezeranye kubana akaramata, Ati “Ese wumva uzashaka undi mugabo, Cyokoze ndagukunda icyazampa guhura nawe”

Miss Aurore yamusubije amubwira ko azashaka aranamushimira, Ati ” Nzashakwa rwose, urakoze.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Umukozi wo mu rugo rwanjye asigaye arota avuga ko ankunda , none umugore wanjye yenda kunyica ngo ndasambana nkora iki? ” umugabo aragisha inama

Umucamanza ari mu mazi abira nyuma yo kujya mu rubanza yambaye ikariso