Imyidagaduro
Miss Kundwa Doriane agiye kwiga ubutegetsi muri Canada

Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2015, Kundwa Doriane agiye muri Canada gukomerezayo amasomo ya kaminuza mu Mujyi wa Québec.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Nzeri 2016 nibwo Miss Kundwa Doriane ahagaruka i Kigali yerekeza muri Canada mu Mujyi wa Québec. Agiye kwiga mu ishami rya Adminitration muri Kaminuza ya Laval University iri i Québec.
Kugeza ubu ba Nyampinga b’u Rwanda uretse uwa 2016, bose baba hanze y’u Rwanda. Miss Rwanda 1993 aba mu Bubiligi n’umugabo we, Bahati Grace watowe muri 2009 aba muri USA, Mutesi Aurore watowe muri 2012 yagiye kwiga muri Turkey[ariko ubu asigaye aba muri USA].
Nyampinga Akiwacu Colombe watowe muri 2014 na we agiye kwiga mu Bufaransa muri Nzeri 2015. Miss Mutoni Balbine wabaye igisonga cya Kane cya Miss Rwanda 2015 aherutse kujya muri Canada gukomeza amasomo. Kundwa Doriane wari usigaye mu Rwanda na we agiye hanze y’igihugu aho azamara imyaka ine.
Yize amashuri abanza muri ESCAF Primary School Rwampala, ayisumbuye ayiga muri Lycée Notre Dame de Cîteaux ayakomereza muri Lycée de Kigali. Yabaye Nyampinga asoje amashuri yisumbuye muri Glory Secondary School mu ishami ry’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima.


Comments
0 comments
-
Imyidagaduro19 hours ago
Urukundo ni rwogere: Fofo wo muri papa sava yuriye indege ajya gushyigikira ibikorwa by’umukunzi we
-
Utuntu n'utundi23 hours ago
Cyore:Umukwe n’umugeni bashatse kurwanira mu bukwe bakizwa na mbuga.
-
urukundo9 hours ago
Umusore yaryamye mu muhanda hagati abantu benshi barahurura maze ahita atungura umukunzi we amwambika impeta(AMAFOTO)
-
Ubuzima9 hours ago
Dore uko bigenda ku mubiri wawe iyo unyoye amazi mu gitondo ukibyuka .
-
Mu Rwanda22 hours ago
Maze imyaka 40 nta mugabo urantereta|Ninjye muntu mubi cyane ku isi||ukuguru kwanjye banze kuguca.
-
Mu Rwanda21 hours ago
Akumiro:Bamuroze kugira ibitsina bibiri nyuma yo kurya isake y’umukobwa||Ubuhamya bwa Miss Munyago w’i Nyamasheke.
-
urukundo22 hours ago
Abantu benshi bashimishijwe cyane n’ubukwe bw’umusore umaze imyaka 14 mu kagare k’abamugaye n’inkumi y’ikizungerezi.
-
Hanze19 hours ago
Wa muhanzikazi wamaze icyumweru kwa Diamond Platnumz yahaswe ibibazo| Ibyo guterwa inda na Diamond| Ukuri kose yagushyize hanze