Imyidagaduro
Miss Jordan Mushambokazi mu munyenga w’urukundo n’umusore bitegura kurushinga

Mu minsi ishize nibwo twababwiye inkuru yuko Miss Jordan Mushambokazi yajyanye n’umukunzi we, Karim, mu kiruhuko mu mujyi wa Dubai. Iyi ni inkuru yagarutsweho cyane na benshi ndetse na Mushambokazi nawe ntiyahwemaga gukomeza kwerekana ko ashimishijwe kuba ari kumwe na Karim i Dubai. Mu minota mike ishize, Miss Jordan Mushambokazi abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram ashyize hanze ifoto ye na Karim bari i Dubai ayiherekesha amagambo ashimangira urukundo, ibyishimo ndetse n’ibihe byiza we n’umukunzi we bagiranye ubwo bari kumwe i Dubai.

Miss Jordan Mushambokazi n’umukunzi we
Nyuma yuko Miss Jordan Mushambokazi ashyize hanze iyi foto ye n’umukunzi we, yayiherekesheje amagambo agira ati: “Equally yoked ❤️🔐Memories made together, Last Forever..🤞”. Ibi bikaba bishimangira urukundo rutajegajega rwa Miss Jordan Mushambokazi n’umukunzi we.
View this post on Instagram
Akenshi ukunze gusanga abakobwa bitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda bahisha abakunzi babo ariko Miss Mushambokazi we agaragaza ko atewe ishema na Karimdore ko no mu gihe cyashize yashyize indi foto hanze bari kumwe.

Mushambokazi na Karim
Miss Mushambokazi na Karim bateganyaga gukora ubukwe tariki ya 23/01/2021 ndetse na 30/01/2021 gusa kubera icyorezo cya COVID-19 cyazamutse cyane mu mujyi wa Kigali bigatuma ushyirwa muri guma mu rugo, ubukwe bwabo bwarasubitswe kimwe n’ubw’abandi bari barabuteganyijwe mu mpera z’uku kwezi kwa Mutarama 2021.
-
Imyidagaduro21 hours ago
Bahavu Jannet wamenyekanye nka Diane muri city maid yakoze ubukwe (amafoto)
-
Imyidagaduro11 hours ago
Hamenyekanye impamvu Kimenyi Yves yafashe icyemezo cyo kwambika impeta Miss Uwase Muyango igitaraganya
-
Imyidagaduro19 hours ago
Kimenyi Yves yateye ivi asaba Miss Uwase Muyango ko yazamubera umugore (amafoto)
-
inyigisho20 hours ago
Dore ibintu bibabaza abagore bikabatera kwibaza ukuntu babaye amasugi kandi bafite abagabo.
-
Izindi nkuru2 days ago
Umusore n’umukobwa bemeye kwihambira iminyururu amezi 3 ngo basuzume urukundo rwabo.
-
Inkuru rusange7 hours ago
Ibyo wamenya kuri uyu mwana utangaje wapimaga ibiro 200 afite imyaka 10 y’amavuko gusa.
-
inyigisho9 hours ago
Bimwe mu bintu ukwiye kwirinda gukora niba udashaka kuzana umwuka mubi mu rugo rwanyu.
-
Izindi nkuru2 hours ago
Umukobwa ukiri muto yapfuye ubwo bamutunguraga bamwifuriza isabukuru y’amavuko.