Miss Ingabire Grace yavuze impamvu atakigaragara ku mbuga nkoranyambaga

Ingabire Grace, Nyampinga w’u Rwanda mu 2021, yavuze ko kuva yakwambikwa ikamba atarimo gukoresha Instagram nka rumwe mu mbuga nkoranyambaga zigezweho mu rubyiruko.

Kuva Miss Ingabire Grace yatorwa nta muntu n’umwe uramuca iryera ku rubuga rwa Instagram, rwahise rwiyongera kuri Facebook atari asanzwe akoresha.

Mu kiganiro Ingabire Grace yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko ubusanzwe yakoreshaga Instagram ariko abajura mu by’ikoranabuhanga ‘Hackers’ baza kumutwarira konti. Uyu mukobwa ahamya ko kugeza ubu abashinzwe kureberera inyungu ze (Rwanda Inspiration Back Up) babirimo ku buryo yumva bizagenda neza.

Ati « Nkimara gutorwa aba ‘Hackers’ batwaye konti yanjye ya Instagram, ntekereza ko abareberera inyungu zanjye babirimo, Bizagenda neza nta kibazo! Kugeza ubu nkoresha Twitter gusa nayo nshyashya ».

Ingabire Grace, Miss Rwanda 2021

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Wa musore ufite ubumuga bw’ubugufi bukabije ukundana n’umukobwa w’ibiro 100 ari mu mazi abira.

Mu mafoto:Irebere ubwiza bw’ikiraro gikozwe mu birahuri|benshi cyabateye ubwoba.