Miss Ikinyafu yibasiwe na bagenzi be b’aba Miss| Yahawe ikamba atari akwiye| Babivuze byose

Abakobwa babiri bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021 aribo Miss Gaju Evelyne na Miss Umutesi Lea bifatiye mugenzi wabo Miss Kayirebwa Marie Paul bavuga ko ikamba rya Miss Popularity yahawe atari arikwiye. Ni mu kiganiro Aba bakobwa bagiranye na Yago Tv show aho bagarutse ku bintu bimwe na bimwe byabaye muri bootcamp ya Miss Rwanda 2021.

Muri iki kiganiro aba bakobwa bagarutse kuri byinshi byagiye biba ubwo bari muri bootcamp ya Miss Rwanda 2021 aho bavuze ko bari baziko umukobwa uzatwara ikamba rya Miss Popularity 2021 ari umukobwa wamenyekanye kubera irushanwa rya Miss Rwanda 2021 bari barimo nkuko bari barabisobanuriwe.

Ibi siko byaje kugenda kuko ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa (Grand Finale) baje gutungurwa no kubona Miss Kayirebwa Marie Paul ariwe wegukanye ikamba rya Miss Popularity 2021. Miss Lea, wari umwe mu bahabwaga amahirwe yo kwegukana iri kamba rya Miss Popularity 2021, yavuze ko we na mugenzi we, Miss Laila, bari biteguye ko umwe muri bo ariwe ugiye kwegukana ikamba rya Miss Popularity 2021 nyamara siko byagenze.

Miss Laila niwe warushaga abandi amajwi ya SMS ndetse na Online naho Miss Lea we yamenyekanye cyane kuberako yari ashyigikiwe n’ibyamamare bikomeye ku isi harimo abahanzi Alikiba ndetse na Weasel. Miss Kayirebwa Marie Paul we yamamaye kubera indirimbo Ikinyafu ya Bruce Melodie (acting) ikaba ari nayo yatumye amenywa na benshi.

Miss Lea Umutesi
Miss Laila Kabagema

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

149 Points
Upvote Downvote

Rwanda: yatanze ikirego ko umugore we amuca inyuma, azanye na polisi amusanga arimo gusambana n’undi mugabo.

Bimwe mu bintu abakobwa bakora bigashegesha imitima y’abasore ariko bakabyihanganira.