in

Miss Grace Bahati yahishuye impamvu yatandukanye na K8 Kavuyo anavuga icyo akundira umukunzi we mushya.

Miss Grace Bahati wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2009, yatangaje ko ikintu cyatumye atandukana n’umuhanzi K8 Kavuyo bakanyujijeho mu rukundo ari uko yasanze badahuje icyerekezo ariko ngo umukunzi we mushya Paccy ntajya yivuguruza kubyo avuze.

K8 na Bahati Grace urukundo rwabo rwatangiye muri 2010 rurakomeza kugeza muri 2012 ubwo bibarukaga imfura yabo y’umuhungu bise Ethan Muhire.

Nyuma kubyarana uyu mwana w’umuhungu, baje gutandukana umwe aca ukwe n’undi aca ukwe.

Mu kiganirpo yagiranye n’umunyamakuru Ally Soudy kuri Instagram, yavuze ko impamvu yatandukanye na K8 ari uko yabonga bari badahuje icyerekezo ndetse ko n’ibihe bisubiye inyuma atakwemera gusubirana na we.

Ati”Ntabwo nabyemera kuko ibyerekezo byacu ntibyaba bihuye. Twari dufite ibyerekezo bitandukanye, ni yo ntandaro yo gutandukana.”

Avuga ko kurera umwana wenyine byamugoye ariko ubu akaba yaratangiye kubona umusaruro wabyo.

Ati”Abazi umwana wanjye babona ko afite urukundo n’ubwo yaruhawe n’umubyeyi umwe. Nakuze mfite ishyaka ryo kumva ko ningira umwana nzagerageza kumugarariza urukundo no kumuha ibyo akeneye byose. Maze kumubona byansabye ko nigomwa byinshi ariko ntangiye kubona umusaruro wabyo.”

Mu mpera za 2018 nibwo byatangiye kuvugwa ko Bahati Grace ari mu rukundo na Paccy ,yavuze ko ikintu yamukundiye ari uko yamukunze uko ari kandi ikintu avuze ari cyo akora ari umuntu uhagarara ku ijambo rye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya Chelsea yirukanye umutoza Frank Lampard ihita ishaka umusimbura.

Umukobwa w’ikizungerezi ufite amabere atangarirwa na benshi yiyamye abamwibasira bamushinja kuyabagisha(AMAFOTO)