Connect with us

Imyidagaduro

Miss Gaju Anita agiye kurongorwa n’umuhanzi ukomeye ukomoka muri Tanzania

Published

on

Advertisements

Miss Gaju Anita yambitswe impeta n’umuhanzi Ommy Dimpoz ukomoka mu gihugu cya Tanzania, ibi bikaba bica amarenga ko uyu muhanzi yaba agiye kurongora Miss Gaju bakabana nk’umugabo n’umugore. Nkuko amashusho atandukanye yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga abigaragaza Miss Gaju Anita yasabywe n’ibyishimo ubwo uyu muhanzi yamwambikaga impeta imbere y’inshuti ze arizo Miss Vanessa Cyiza ndetse na Miss Uwicyeza Pamella.

Aba ba miss uko ari batatu bamaze ibyumweru bisaga bibiri muri Tanzania aho bagiye kurya ubuzima ndetse bakaba barizihirijeyo isabukuru ya Miss Gaju yabaye mu minsi ishize. Mu birori byo kwizihiza isabukuru ya Miss Gaju Anita hanagaragayemo umuhanzi Ommy Dimpoz ndetse anagaragaza ko yishimiye kuba ari kumwe n’aba bakobwa nkuko yagiye abigaragaza mu mashusho yashyize kuri snapchat ndetse na instagram ye.

Mu minsi ishize Ommy Dimpoz yatangaje ko yishimiye kugirana ibihe byiza na Miss Gaju Anita, Miss Pamella Uwicyeza ndetse na Miss Vanessa Cyiza

Miss Vanessa Cyiza na Miss Gaju Anita kuri ubu baherereye muri Tanzania

 

Advertisements
Advertisements
Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this:
Ntucikwe    Ok No thanks