Miss Florida:Shyira ikamba hasi kuko wisize ibirungo uduca mu rihumye.

Aya ni nk’amagambo yabwiwe Genesis Davila waruherutse kwegukana ikamba rya Miss Florida  abibwirwa n’abategura iri rushanwa kuko yahise atanga ikamba nyuma yuko avumbuweho kwisiga ibirungo byinshi ndetse no gukoresha imisatsi itari iyiwe na busa.

 

Amakuru dukesha HL avuga ko Genesis nyuma yuko mu byumweru bibili bishize ahigitse abo bahatanaga 60 akegukana ikamba ngo yategeswe kuritanga kuko ngo yakoresheje imisatsi y’imiterano itagira uko isa ndetse n’ibirungo (Make Up) by’indenga kamere.

Genesis niwe wari kuzahagararira Leta ya Florida mu matora yo gushaka nyampinga wa USA muri 2017.ibinyamakuru nka EW na ABC bivuga ko abategura Miss Florida USA bafashe umwanzuro wo kwambura ikamba Genesis Davila bamaze kuvumbura ko yakoze amanyanga akiyamamaza yitereshejeho imisatsi itari karemano ndetse ngo yiyambitse isura y’ubwiza atagira yifashishije inzobere mu gusiga umubiri.

 

 

Comment