in ,

Miss Burundi 2016-2017 yamaze kumenyekana (amafoto)

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017, nibwo mu gihugu cy’Uburundi habaye ibirori byo gutoranya Nyampinga w’iki gihugu maze ikamba ryegukanwa n’umukobwa witwa Nikuze Annie Bernice uturuka mu ntara ya Ruyigi.

Miss Burundi 2017 Nikuze Annie Bernice yambikwa ikamba.

Ibi birori byabereye ahitwa Arena Club byari byitabiriwe n’abantu batandukanye bari abasanzwe ari ibyamamare hariya mu Burundi.

Umunyarwenya Michael umaze kumenyerwa mu Rwanda niwe wari uyoboye ibi birori afatanyije na Anaisa Niragira. Big Fizzo niwe muhanzi wasusurukije abari bitabiriye ibi birori.

Nikuze Annie Bernice wegukanye ikamba rya Nyampinga w’Uburundi 2017, mu bihembo yahawe harimo imodoka n’itike y’indege izamutembereza mu gihugu cyose ashaka cyo muri East Africa. Akimana Arlette niwe wabaye igisonga cya mbere ahembwa Miliyoni n’igice by’amafaranga y’Amarurundi ndetse nawe ahabwa n’itike y’indege izamutembereza mu gihugu ashaka muri East Africa. naho igisonga cya kabiri aba Gateka Monia wahawe Miliyoni y’amafaranga y’i Burundi ndetse n’itike y’indege izamutembereza mu gihugu ashaka muri East Africa.

Uwitwa Luce Charlene Mugisha niwe watowe nka Miss Popularity.

REBA AMAFOTO

Mbere yuko ibirori bitangira abakobwa bahatanga babanje kwitabwaho.

Abakaraza b’i Burundi bashimishije abari bitabiriye ibi birori.

Banyampinga bacyuye igihe bari bitabiriye kureba abagiye kubasimbura.

Umunyarwenya Micheal na Anaisa nibo bari bayoboye ibi birori.

Abakobwa bahatanaga biyerekanye mu mbyino z’umuco w’iwabo.

Aba bakobwa buri wese yiyerekanaga n’intara yaje ahagarariye.

Basubizaga ibi bibazo babazwaga n’abakemura mpaka.

Big Fizzo niwe muhanzi wasusurukije abari bitabiriye ibi birori.

Luce Charlene Mugisha niwe wabaye Nyampinga wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity).

 Hakizima Andre utegura igikorwa cya Miss Burundi.

Umurundikazi wabaye Miss East Africa France usanzwe uba mu Bufaransa nawe yari yitabiriye ibi birori.

Bategereje gutangarizwa abatsinze.

Akimana Arlette wabaye igisonga cya mbere yambikwa ikamba.

Miss Burundi 2017 Nikuze Annie Bernice yambikwa ikamba na mugenzi we ucyuye igihe.

Banyampinga bacyuye igihe bafashe ifoto n’abatowe.

Ibyishimo byari byose kuri aba banyampinga.

Source: Ibyamamare.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere abakinnyi Cristiano Ronaldo yatangaje ko atewe ubwoba nabo ko bamutwara Ballon d’Or

The final 6 ‘Game of Thrones’ episodes might feel like a full season