in

Miss Balbine yatangariye amagambo y’ubusambanyi ari mu ndirimbo nshya ya Bruce Melody

Ku munsi w’ejo umuhanzi Bruce Melody yashyize hanze indirimbo ye yise Saa Moya, gusa iyi ndirimbo abantu bakomeje kuyitangarira kubera amagambo aca amarenga ku busambanyi ayirimo, aya magambo kandi akaba ariyo yatumye Miss Mutoni Balbine yumirwa.

Abacishije kuri Snapchat, Balbine akaba ya postinze aka video arimo yumva iyi ndirimbo Saa Moya ya Bruce Meloy, aho uyu musore aba agira ati : “Mfite Sosiso mfite Banana, urakora choice ufate icyo ushaka ” nuko niko gushyiraho comment agira ati : “I am so weak Guys! This song…” ugenekereje mu kinyarwanda ni nkaho yavuze ati : “Ndananiwe! Iyi ndirimbo…. ” aha akaba yashatse kumvikanisha ko amagambo yumise muri iyi ndirimbo by’umwihariko ayo ya Sosiso na Banana yatumye yumirwa kuko yose yerekeye ubusambanyi nkuko byagiye bigarukwaho n’abafana ba Bruce Melody.

Iyi ndirimbo ikaba ije ikurikira izindi ndirimbo zitandukanye zikomeje kugenda zisohoka mu Rwanda Zerekeye ubusambanyi nka Igare, Micro, Ntiza ndetse nizindi zagiye zivugwaho byinshi aho bamwe bavugako bazishyikiye doreko no mu bindi bihugu bamaze igihe bakora mwene izi ndirimbo gusa hari nabandi bakomeza kugenda bazinenga cyane bavugako zidahuye n’umuco nyarwanda.

Ese wowe izi ndirimbo ziharawe hano mu Rwanda uzivugaho iki??

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bimwe mu bibazo ukwiye kubaza umukunzi wawe mbere yo kurushinga.

ShaddyBoo yiyerekenya yakuyemo imyenda umusore ari kumukorera Massage