in

Mimi umugore wa Meddy yatangaje byinshi ku mubano we na Meddy aza no kuvuga icyo yamukundiye

Mimi Mehfira madamu w’umuhanzi w’icyamamare muri muzika Nyarwanda ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ngabo Medard uzwi nka Meddy yahishuye ko ikintu yakundiye Meddy ari umutima we.

Mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira kuri Instagram, yabasabye kumubaza na we akabasubiza ikibazo cyose bifuza kumumenyaho.

Mimi Mehfira yabajijwe ikintu yakundiye umugabo we Meddy maze asubiza agira ati “Roho ye”.

Undi yamubajije ku kijyanye n’abana bazabyara maze avuga bizaterwa n’abo Imana izabagenera, yagize ati “Abo Imana izaduheramo umugisha.”

Mimi kandi yabajijwe ibintu 5 yishimira mu buzima bwe ariko asubizamo 4.

Aho yazubije ati “kuba ndi muzima kandi mfite ubuzima, umugabo wanjye w’agatangaza na Myla (umwana wa bo), umuryango wanjye n’inshuti za hafi no kuba narakuze ndetse n’umuntu ndi we uyu munsi.”

Aba bombi bakoze ubukwe muri Gicurasi 2021, bubera muri Amerika muri Leta ya Dallas aho aba bombi baba.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kabaye: R.Kelly yatangiye kuririmbira ubuntu

Ibya The Ben na Pamela byadogereye, aho The Ben yambariye ikanzu agiye kuhambarira ikabutura