in

“Miliyino 200 baraziroshye, yarashize” Cristiano Ronaldo yagenewe ubutumwa ku mukino we wa mbere

Bumwe mu butumwa Abantu bandikaga bihaye Ronaldo ku mukino we wa mbere

Cristiano Ronaldo wasinyiye ikipe nshya yo muri Saudi Arabia yitwa Al Nassr yagenewe ubutumwa nyuma yo gukina umukino wambere.

Ku munsi w’ejo hashize nibwo kizigenza Cristiano Ronaldo yakinaga umukino wambere wa shampiyona muri iyi kipe,ni nyuma yuko yari yarafatiwe ibihano akaba ariyo mpamvu atakinnye imikino y’indi ya Al Nassr. ikipe ya Al Nassr yakinaga na Ettifaq, umukino warangiye Al Nassr itsinze igitego 1.

Bumwe mu butumwa Abantu bandikaga bihaye Ronaldo ku mukino we wa mbere

Umukinnyi watsinze igitego yitwa Anderson Talisca ku munota wa 31,uyu mukinnyi yahoze akina muri Benfica. Umupira uyu mukinnyi yatsindiyeho igitego,ni umupira Cristiano Ronaldo yarabanje gusimbuka ngo atsinde igitego cy’umutwe ariko ntiyawugeraho uraza usanga Anderson Talisca ahagaze neza ahita atsinda.

Muri uyu mukino Cristiano Ronaldo yagerageje ishoti rimwe gusa rigana mu izamu,muri rusange ntabwo umukino wagendeye neza Cristiano Ronaldo nkuko yaherukaga kubikora atanga ibyishimo ku bafana be atsinda ibitego 2 ikipe ya Paris Saint-Germain mu mikino wa gishuti. Nyuma y’umukino abafana bashobora kuba ari aba Lionel Messi bibasiye Cristiano Ronaldo babinyujije kuri Twiter.


Banditse bati”Miliyoni 200 azajya ahembwa zagiye zirira,umuzimu ari kurwanya abahinzi bo muri Saudi Arabia, Cristiano Ronaldo yananiwe gutsinda muri shampiyona itariyabanyamwuga,guhagarika gukina umupira nibyo bishoboka”. Kugeza ubu ikipe ya Al Nassr niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 33,irarusha inota rimwe ikipe iyikurikiye ya Al Hilal gusa Al Nassr ifite umukino w’ikirarane.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Papa wa Nishimwe Blaise atangaje indwara uyu musore afite ikomeje gutuma adakinira ikipe ya Rayon Sports

Imana iriho: Nyuma y’imyaka 20 akubita amavi hasi ,arira ubudasiba reba igitangaza Imana imukoreye