Connect with us

Amateka

Mikoyan-Gurevich 31 (MiG-31)

Published

on

Advertisements

MiG iyi ni indege, indege izwi cyane mu bice bitandukanye by isi. Iyi ndege y impigi y ikirere yanditse izina mu binyacumi byinshi by imyaka mu mateka y intambara mw isi, iyi ni Mikoyan_Gurevich aka MiG ni indege yahimbwe n abarusi yahimbwe n abagabo babiri aribo Mikhail Gurevich, Artem Mikoyan bigatanga MiG, yahimbwe ahagana mu mwaka w i 1939 tariki 8 Ukuboza icyicaro cyayo magingo aya kikaba giherereye mu murwa mukuru w Uburusiya Moscow ahitwa Begovoy District.

Uru ruganda rwagiye rukora ubwoko bw indege butandukanye harimo Mikoyan MiG-35, Mikoyan-Gurevich MiG-9, Mikoyan MiG-AT, MiG/I-222 ndetse n izindi. Uru ruganda rukora indege z intambara, izitwara abagenzi ndetse n ibinyabiziga biguruka bidatwarwa n abapilotes. Ikindi kandi uru ruganda rwinjije amafaranga arenga miriyaridi 1.3 y amadollars ndetse ikaba ifite abakozi bagera mu bihumbi 10 090 aha ni ahagana muri 2013.

Ubundi bwoko bw indege ni:

Planned aircraft

  • Mikoyan MiG-41
  • Mikoyan LMFS

UAVs n ama drones

  • MiG Skat

Reka twivugire kuri MiG 31. Mikoyan MiG-31 (Russian: Микоян МиГ-31; aka Foxhound muri OTAN) ni indege yahimbwe n abagabo babiri twavuze haruguru, ikaba yarahimbwe mu mwaka w 1975 ari nabwo yagurutse bwa mbere, muri 1981 tariki 6 z ukwezi kwa gatanu nibwo zashyizwe ku isoko kugeza magingo aya. Izi ndege kabuhariwe nubwo ziri kw isoko nyamara zahagaritswe gukorwa muri 1994 hamaze gukorwa izigera muri 519 gusa.  Iyi MiG 31 yaje ije gukosora bimwe mu byagoranaga muzari zarayibanjirije yitwa Mig 25 yari ihambaye gusa maneuverability yayo igoranye ikindi kandi nuko yarije guhindura imirwanire aho yarigiye kuba yagurukira mu kirere cyo hasi ndetse ikanarasa mu bice byinshi cyane.

Intwaro zayo ziteye uku:

  • R-33 air to air missiles
  • GSh-6-23-23 mm cannon irasa ama rounds 260
  • 6 R-37 Long range missiles (280 kms)
  • R-40TD1 (AA-6 Acrid) medium range missiles hagati ya km 50-80

Ikirenzeho kuri ibi igira radar igenzura mu birometero 282, ikaba yaraciye agahigo ubwo mu 1977 yageze kuri altitude ya 37 650 m mu kirere mu gihe mu minota 4 n amasegonda 11.78 gusa yarimaze kugeza ubutumburuke bwa metero 35 000 ibi byombi bikozwe n umu MiG test pilot Alexander Fedotov. Ngibi ibindi wamenya kuri MiG 31:

  • Crew: 2 (Umupilote n ushinzwe iby intwaro)
  • Uburebure: 22.62 m
  • Wingspan: 13.456 m
  • Indeshyo: 6.456 m
  • Ubuso bw ibaba: 61.6 m2
  • Uburemere bwayo yonyine: 21,820 kg
  • Uburemere bwanyuma: 41,000 kg
  • Uburemere bwanyuma yahagurukana: 46,200 kg
  • Fuel yanywa:16,130 kg, ndetse n izo washyira muri optional external tanks
  • Moteri: 2 × Soloviev D-30F6 afterburning turbofan engines, 93 kN thrust each dry, 152 kN with afterburner.
    • Umuvuduko munini: 3,000 km/h (1,900 mph, 1,600 kn) kuri 21,500 m
      1,500 km/h (930 mph; 810 kn)kuri altitude ntoya/ yo hasi
    • Rate of climb: 288 m/s
    • Combat range: 1,450 km (900 mi, 780 nmi) na 10,000 m
    720 km ndetse na 18,000 m
  • Range: 3,000 km
  • Cruise speed: 2,500 km/h (1,600 mph, 1,300 kn)

Ngaye nguko ngiyo MiG 31 indege y abasoviyeti yaciye ibintu mu mateka y intambara mw isi, iyi ushaka kuyigondera tegura miriyoni 33.2 z amadollars y abanyamerika ubundi aka gakoresho ukabike iwawe mu rugo.
Ese niki wakunze kuri iyi ndege? bidusangize wandika hasi muri comments.

Mugire ibihe byiza!!!!

Advertisements
Advertisements

"Until the lions have their own historians, the history of the hunt will always glorify the hunter." ~African proverb A Universe and history lover

Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this: