in ,

Messi yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi yifuza ko basimbura Neymar ku buryo bwihuse

Messi-Neymar

Byagoye bikomeye rutahizamu w’ikipe ya Fc Barcelona,umunya Argentina Lionel Messi kwakira ko agiye kubura umunya Brasil Neymar Jr Santos uri mu minsi ye yanyuma mu ikipe ya Fc Barcelona, gusa Messi ntiyakomeje kurebera ibikorwa hubwo yihutiye mu buyobozi kubamenyesha abakinnyi yifuza ko baza kuziba icyuho cya Neymar, nubwo bwose ikipe ifite indi mishinga yo gusimbuza uyu mukinnyi kuburyo ishaka kandi ibona bwagira akamaro. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho abakinnyi Messi yifuza kubona mu ikipe ya Fc Barcelona igihe cyose Neymar yaba yamaze kuyisohokamo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Don Ballon aravuga ko uyu mugabo Messi yabwiye ubuyobozi bwa Barcelona ko yifuza ko Neymar yasimburwa byibura numwe mu bakinnyi batatu yababwiye aribo Angel Di Maria mwene wabo w’umunya Argentina ukinira ikipe ya PSG cyangwa se nanone mwene wabo w’umuna Argentina ukinira ikipe ya Juventus Paul Dybala, cyangwa nanone umufaransa ukinira ikipe ya Borussia Dortmund Ousmane Dembele nkuko twabibagejejeho mu nkuru yacu iheruka Inkuru ishyushye: Umukinnyi uzasimbura Neymar jr muri Fc Barcelona yamenyekanye, na Messi nawe akaba yongeye kumugarukaho. Tukaba dutegereje ikizakurikiraho ku igenda rya Neymar mu ikipe ya PSG.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

‘Girls Trip’ already surpasses ‘Rough Night’ in opening weekend

Irebere amafoto agaragaza imiterere y’umubiri wa Jennifer Lopez yatangariwe n’abantu benshi