in

Messi yahishuye impamvu 2 zikomeye zatuma yerekeza muri Manchester City.

Rutahizamu w’icyamamare wa FC Barcelona, ​​Lionel Messi, ngo afite ibyifuzo bibiri bigomba kubahirizwa mbere yuko atekereza gusinya muri Manchester City.
Uyu munya Argentine bivugwa ko ashaka ko Pep Guardiola na Sergio Aguero baguma i Etihad kugirango abone kwerekezayo.

Messi yagiranye ibihe byiza na Pep Guardiola muri Barca.

Impamvu ni uko Messi yabanye neza na Pep Guardiola i Camp Nou, aho bombi batwaye igikombe cya Shampiyona inshuro ebyiri na La Liga inshuro eshatu ibintu byatumye bagirana umubano wihariye.Messi kandi ni nshuti magara na Aguero aribyo ashingira Avuga ko aramutse ahuye n’aba byamubera byiza.

Ikinyamakuru El Chiringuito cyo muri Arijantine, kibinyujije kuri SportWitness, kivuga ko aba bombi nibaguma muri Manchester bazagira uruhare runini mu cyemezo cya Messi cyo kwerekeza muri City.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ihatire kurya kenshi ibinyomoro niba ushaka kubona izi ntungamubiri.

Amagambo akora ku mutima umuntu wese ukunda yakagombye kuba azi.