in ,

Messi na Cristiano bababajwe ndetse bagirira ubwoba icyemezo umukinnyi ukomeye wa PSG agiye gukora

Messi na Cristiano Ronaldo, aya mazina avuze byinshi mu mupira w’amaguru bitewe n’ibigwi, uduhigo, ubushongore ndetse n’ubukaka bagaragaje mu myaka bamaze bakina ruhago ku buryo iyo babonye undi mukinnyi uri kwigaragaza bagira ubwoba byuko inkundura yo kurwanira ibihembo bikomeye ku isi igiye kuzamo abandi bakeba. Ibi bikaba byabaye ibindi bindi aho umukinnyi uherutse kugurwa n’ikipe ya PSG Kylian Mbappe atangaje amagambo akomeye ndetse byakubitiraho n’ubushobozi bwe benshi bakemeza ko ashobora kuzahigura umuhigo yahize.Kylian Mbappé : "Je veux aider Neymar à gagner le Ballon d'Or'

Uyu musore ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Le parisien yagitangarije byinshi ariko ikintu yagarutseho cyateye ubwoba Lionel Messi na Cristiano Ronaldo ku buryo bukomeye. Ubwo yabazwaga uko azitanga mu gufatanya Neymar kugera ku duhigo ndetse no ku gutwara ibikombe byose bazitabira, uyu musore yagize ati:”C’est un honneur de jouer avec lui. Je veux l’aider à gagner le Ballon d’Or. C’est étrange car on parle toujours de Barcelone, du Real, du Byern comme les favoris. Il y a une petite minorité quié voque la Juve qui est toujours là, deux fois finalistes en trois ans tout de même“.

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musore yagize ati:” Ni ishema rikomeye gukinana na Neymar ndifuza kuzamufasha gutwara ighembo cya Ballon d’Or. Biba bitangaje kumva abantu benshi bavuga ko ikipe ya Fc Barcelona, Real Madrid na Bayer arizo zihabwa amahirwe ku mugabane w’iburayi, Ugasanga ni bake bavuga nk’ikipe ya Juventus birengagije ko mu myaka yavuba yageze inshuro ebyiri zose ku mukino wa nyuma.”

Uyu musore yabitangaje ashaka kubwira amahanga ko n’ikipe yabo ari ukuyitega muri iyi mikino izaryohera ijisho kuri iyi nshuro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amagambo Cristiano Ronaldo yabwiye ubushinjacyaha bumurega ubujura yatunguye benshi(Iyumvire)

Irebere imbyino idasanzwe ya Meddy na Maman we yatangaje abantu batari bake (video)