in

Menya uko wabika Video zo kuri YouTube ukaza kuzireba udakoresheje internet

Ushobora kuba wajyaga wifuza kureba amashusho atandukanye aba ari ku rubuga rwa Youtube ariko ukazitirwa n’akazi no kubura umwanya, n’igihe uhugukiye ukagorwa no kubona internet.

https://www.youtube.com/watch?v=wvq2zG_fFBU

Hari uburyo ariko ushobora gukoresha bukagufasha kubika ayo mashusho(video) ukaza kuyareba nyuma kandi bitagusabye Internet.

Ubu buryo buzwi nka Offline viewing bwatangijwe mu 2014, bufasha abakoresha Youtube bifashishije telefoni zikoresha Android na iOS gukomeza kureba amashusho ari kuri uru rubuga n’igihe badafite internet.

https://www.youtube.com/watch?v=mY4pYs6Lf9k

Kugira ngo ibi bishoboke, bisaba ko uyavana kuri Internet aho ubikora unyuze muri porogaramu (app) ya Youtube, waba utayifite ukayishyiramo uyikuye kuri Play store cyangwa se App store bitewe n’ubwoko bwa telefoni ukoresha.

Nyuma yo kwinjira muri Youtube, shakisha amashusho wifuza kubika uyafungure, reba munsi yayo ahagana ku ruhande rw’iburyo ahari akamenyetso kameze nk’umwambi ucuritse.

 

Akamenyetso kari mu kaziga niko ukandaho ushaka gukura amashusho kuri interineti (download)

Iyo ugahisemo bahita bakubaza uburyo wifuza ko amashusho ugiye kubika aza kugaragara (quality), nyuma yo kubihitamo, ahita atangira kuva kuri Internet (download),ugategereza kugeza igihe bakubwiriye ko yarangiye.

 

Umaze guhitamo ishusho uhitamo uburyo wifuza ko agaragaramo (quality), uko uhitamo ‘Low’ niko amashusho aba mabi

Mu gihe udafite Internet kandi nyamara wifuza kureba ya mashusho wabitse, ufungura Youtube nk’uko bisanzwe warangiza ukajya ahanditse Account (Offline), bahita bakwereka urutonde rw’amashusho wabitse ugahitamo ayo ushaka.

 

Amashusho wamaze gukura kuri interineti (download) aba ari aha hasi handitse ‘Saved Videos’

Si amashusho yose ariko uba wemerewe kubika ngo uze kuyareba nyuma, ayo utemerewe uyabwirwa n’uko adafite ka kamenyetso ka download twavuze haruguru.

Urubuga Gadgets 360 ruvuga ko mu minsi iri imbere Google izashyiraho uburyo bushobora gufasha umuntu kugena umubare w’amashusho ashaka kubika n’igihe igikorwa cyo kuyabika gitangirira bitabaye ngombwa ko agenda ahitamo ishusho imwe imwe (queue and background downloading).

Ikindi n’uko aya mashusho uba wemerewe kuyareba mu gihe kitarenze amasaha 48 kandi akenshi akaba akunze kubanziririzwa n’amatangazo yamamaza.

Iyo ariya masaha ashize, amashusho ahita yikuraho, mu gihe wumva ukiyakeneye usabwa byibura kujya ugerageza gushyira telefoni yawe kuri Interineti mbere y’uko iminsi ibiri ishira.

Kugira ngo kandi ubashe gukoresha ubu buryo bwa Offline Viewing ugomba kuba ufite konti ya Gmail.

Amashusho wabitse iyo ushaka kuyasiba ujya ahari utudomo dutatu hirya y’ishusho ugahitamo’Remove from saved videos’

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inzozi zikomeye za Messi zaba zigiye guhinduka umuyonga

Urutonde rw’abakinnyi bose Rayon Sports izakoresha muri uyu mwaka wa Championat