in

Menya uburyo wakwitwara mu gihe wasohokanye n’umukunzi wawe.

Gusohokana ku bantu bakundana ni kimwe mu bintu bishimisha. Hari rero imyitwarire ugomba kwirinda ndetse n’uburyo ugomba kwifata imbere y’umukunzi mwasohokanye haba mu biganiro mugirana ndetse n’imyifatire ugira muri kumwe.

Ni ngombwa ko mu gihe ugiye gusohokana n’uwo mukundana umuha amahirwe cyangwa se umwanya wo kwihitiramo ahantu heza yumva haza kumunyura mu gihe muba murimo kuganira, kuko burya abagore cyangwa se abakobwa ngo nibo bantu bazi guhitamo neza kandi uretse n’ibyo biba ari no kumwereka agaciro afite kuri wowe.

Nibyiza ko niba mwasohokanye buri wese yisanzura Mu biganiro byanyu mureke nawe agire icyo avuga ntugashake kwiharira ijambo mu gihe uganirizwa n’umukunzi mwasohokanye kuko ahita abifata nk’aho urimo gutanga isomo kuri we. Kumva ko muri kumwe mu kiganiro mugirana n’uko nawe agira ijambo, umuhungu cyangwa umukobwa agomba kumenya ko atagomba kwiharira ijambo.

Iyo wasohokanye n’uwo ukunda ntugomba kumuhisha amaso, ahubwo uba ugomba kumwitegereza kuko iyo abonye wubika umutwe cyangwa mwajya guhuza amaso akabona urasa n’ugize isoni ahita aguca amazi akabona nta mukunzi ukurimo kuko umuntu ukunda by’ukuri ntugomba kumugirira isoni.

Irinde kumutumirizaho ikintu ari bufate, ahubwo gerageza kumuganiriza uhinduranya ingingo kandi ureke yifatire icyo yifuza kugirango utamubangamira kubyo yashakaga, si byiza kandi ko uwo mwasohokanye umutegeka ibyo arya cyangwa anwa ugomba kumuha rugari kuri ibyo.

Ni ngomba rero ko wirinda imyitwarire idahwitse igihe wasohokanye n’uwo ukunda kugirango mutavaho murakaranya kandi mwasohokanye bikaba byanatuma mushwana burundu kandi mwakundanaga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uburyo watekamo ifi bufiliti ikaryoha cyane.

Amavubi yanganyije na Cape Verde 0-0 aguma ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe