Inkuru rusange
Menya uburyo wakwitwara igihe wasohokanye n’ umukunzi wawe

Gusohokana ku bantu bakundana ni kimwe mu bintu bishimisha. Hari rero imyitwarire ugomba kwirinda ndetse n’ uburyo ugomba kwifata imbere y’ umukunzi mwasohokanye haba mu biganiro mugirana ndetse n’ imyifatire ugira muri kumwe. Ni ngombwa ko mu gihe ugiye gusohokana n’ uwo mukundana umuha amahirwe cyangwa se umwanya wo kwihitiramo ahantu heza yumva haza kumunyura mu gihe muba murimo kuganira, kuko burya abagore cyangwa se abakobwa ngo nibo bantu bazi guhitamo neza kandi uretse n’ ibyo biba ari no kumwereka agaciro afite kuri wowe.
Nibyiza ko niba mwasohokanye buri wese yisanzura Mu biganiro byanyu mureke nawe agire icyo avuga ntugashake kwiharira ijambo mu gihe uganirizwa n’umukunzi mwasohokanye kuko ahita abifata nk’ aho urimo gutanga isomo kuri we. Kumva ko muri kumwe mu kiganiro mugirana n’ uko nawe agira ijambo, umuhungu cyangwa umukobwa agomba kumenya ko atagomba kwiharira ijambo. Iyo wasohokanye n’ uwo ukunda ntugomba kumuhisha amaso, ahubwo uba ugomba kumwitegereza kuko iyo abonye wubika umutwe cyangwa mwajya guhuza amaso akabona urasa n’ ugize isoni ahita aguca amazi akabona nta mukunzi ukurimo kuko umuntu ukunda by’ ukuri ntugomba kumugirira isoni.
Irinde kumutumirizaho ikintu ari bufate, ahubwo gerageza kumuganiriza uhinduranya ingingo kandi ureke yifatire icyo yifuza kugirango utamubangamira kubyo yashakaga, si byiza kandi ko uwo mwasohokanye umutegeka ibyo arya cyangwa anwa ugomba kumuha rugari kuri ibyo. Ni ngomba rero ko wirinda imyitwarire idahwitse igihe wasohokanye n’ uwo ukunda kugirango mutavaho murakaranya kandi mwasohokanye bikaba byanatuma mushwana burundu kandi mwakundanaga
-
Imyidagaduro24 hours ago
Abanyamakuru ba Radio/TV10 bakije umuriro kuri KNC nyuma yo gushinja umwe muri bo kutarongora kandi akuze.
-
imikino21 hours ago
Amavubi yari yishyize mu mazi abira kubera umunyamakuru wa RBA
-
imikino11 hours ago
Mutsinzi Ange Jimmy yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga
-
Imyidagaduro8 hours ago
URUKUNDO RURASHONGA:Bijoux wo muri Bamenya uherutse kwambikwa impeta yamaze guhindura Fiancé (VIDEO)
-
inyigisho6 hours ago
Nujya gusezera uwo ukunda ujye umuha ukuboko kw’ibumoso| dore impamvu
-
imikino23 hours ago
Isi yose ikomeye amashyi ikipe y’U Rwanda Amavubi nyuma yo kunganya n’ikipe ya Maroc
-
Imyidagaduro23 hours ago
Miss Naomie yatanze igisubizo gisekeje abajijwe akazi k’ikitegererezo kuri we
-
inyigisho7 hours ago
Uretse amabuno y’abakobwa b’i Kigali, dore ibindi bintu bisigaye bituma abagabo baca inyuma abagore babo