in

Menya isaha nziza yo gutera akabariro ku bashakanye.

Abantu benshi bakora imibonano mpuzabitsina n’abo babyumvikanyeho ariko ugasanga batamenya igihe cyiza cyo kwishimisha muri ubwo buryo. Ngaho mu tubari, mu bihuru, mu byumba n’ahandi. Abenshi kandi ntibita ku masaha babikoreraho kuko hari bamwe baba bahujwe n’ifaranga cyangwa se ari ugufatiraho by’akanya gato ubundi buri wese akikomereza gahunda ze.

None, twabakoreye ubushakashatsi bw’igihe cyiza cyo gushimisha imibiri yanyu mu buryo bwo gutera akabariro ku bashakanye.

Aha wakwibaza uti “Ni mu gitondo se? Saa sita se? Ku mugoroba se? Cyangwa ni nijoro? Haba nijoro ho se, twabikora tukigera mu buriri cyangwa byaba byiza dutegereje igicuku? Biranashoboka ko mu rukerere ariho byaryoha, ntawamenya.

Igisubizo ni iki:

1. Kare kare mu museso: Ubushakashatsi bwa doctoroz.com buvuga ko abagabo benshi babyukana umurego/umushyukwe ku buryo benshi bumva uwo ari umwanya mwiza wo gutera akabariro. Aha batanga inama yo gushyiraho reveil/alarm igukangura ku masaha umunyereye gukangukaho maze ubundi ugategura umukunzi wawe; bityo mukaza guhura mwese muhuje ibyiyumviro.

2. Mu kiruhuko cya saa sita: Hari benshi bakunda kujya mu karuhuko ka saa sita cyane iyo bafite akazi kabibemerera. Nyuma y’ifunguro usanga mbe n’abo bakumbura abakunzi babo by’umwihariko rero iyo bahurira kuri iryo funguro. Ubushakashatsi buvuga ko iki nacyo ari igihe cyiza cyo kubonana n’umukunzi wawe.

3. Mu ijoro rituje: Niba ushaka kujya uryohereza umukunzi wawe, jya utegereza amasaha y’ijoro kuko akenshi abantu baba bitandukanyije n’intekerezo z’ibyo baba biriwemo kugira ngo baruhuke. Nta muntu ushobora kwiyumvamo ubushake bw’imibonano, cyane cyane ku bagabo, mu gihe ubwonko bwe bugihugiye mu mirimo akora. Ariko iyo ijoro riguye, nta rusaku rucyumvikana hano na hariya usanga kenshi abakundana batangira gukina kuko nta n’umwe baba bikanga (mbese nta muntu uba akibarogoya). Abana baba basinziye (niba babafite), ndetse ntawuba agikomanga ku muryango wabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mugisha Moïse yegukanye isiganwa ry’amagare Grand Prix Chantal Biya

Niba ushaka umukunzi muzarambana,irinde gukundana n’umuntu ufite imico nk’iyi.