in

Menya impamvu nta mukobwa wandikira mbere umusore ariko wamwandikira agahita asubiza

Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umukobwa adafata iya mbere mu kwandikira umusore ,ariko wamwandikira agahita agusubiza atazuyaje.

ASHOBORA KUBA ARI UMWE MUBAHORA BAHUZE

Bene aba bakobwa bateye gutya ahanini usanga bahuze cyane, mu buzima busanzwe baba bafite akazi cyangwa batagafite, baba bari kugakora cyangwa se gutekereza icyo bakora ngo babone amafranga, rero birabagora cyane kubonera abantu basanzwe umwanya. Nibo bakunda kwitwa abahigi (goal getters) muri iyi minsi. Kuba atabona umwanya wo kuba buri gihe yakandikira aka message ntago bivuze ko atakwitayeho, ahubwo ashobora kuba ari gutekereza gukura ibintu munzira kugira ngo abone kukubonera umwanya. Shishoza rero.

YAKIRIYE IBYO WAMUMENYEREJE

Hari abakobwa biba bigoye kubaganiriza mugitangira umubano wanyu, ku buryo biba byarasabye ko ubanza gushyiramo imbaraga nyinshi cyane mu kwandika. Rero iyo bimeze gutyo bene uyu aba yaramenyereye ko umwandikira mbere, ku buryo nawe aho ari aba ategereje ko umwandikira mbere akabona kugusubiza Atari uko adashaka kuganira ahubwo ategereje ko ushyira mu bikorwa ibyo wamumenyereje

AMATEKA ATEYE UBWOBA KU RUKUNDO RWASHIZE

Ntiwibagirwe ko ashobora kuba afite amateka y’ahahise yamubereye mabi, bityo akaba arimo kubanza kwiyakira no kwisuganga kugira ngo atekereze neza niba ibyo ashaka kwiyumvira ari ibyanyabyo, nanone atoranye neza umubano wundi yajyamo ukazamubyarira umusaruro.

NTAGO AKUNDA IBYO KWANDIKA

Birashoboka ko umukobwa yaba adakunda kwandika ariko bidakuyeho ko akwiyumvamo. Abantu nkabo barahari benshi. Akenshi baba bakunda kuganirira kuri telephone bavuga kurusha kwandika. Abantu basanzwe bashobora kutabyumva, ariko mu gihe wowe wabyumvise biba ari byiza kuri mwembi, kuko nibwo ujya muri wa murongo arimo ubundi umubano wanyu ugatangira kugenda neza. Icyiza cyabyo kandi nuko kuri phone muvuga ibyako kanya, mu gihe ku kwandikirana ho mushobora gusubizanya haciyemo n’igihe kinini.

ARIMO GUSHIDIKANYA KU BYIYUMVIRO BYE

Birashoboka ko waba utaratsindira umutima we, bityo kumwandikira bikaba bizagusaba imbaraga nyinshi we akanabona ko ibyo bitamushitura, cyangwa se yabona kumwandikira aribyo ukora gusa akumva nta mbaraga yabitakazaho. Bityo rero nusanga ari uko bimeze, biba byiza uhise werekana ibyo mwembi muhagazeho ubundi mugatangira kugendera ku murongo umwe.

AFITE IZINDI NSHINGANO ASHYIZE IMBERE

Birashoboka ko aba afite ibindi aba ari gukora muri icyo gihe. Kandi ntago ari buri mukobwa cyangwa umugore wese ukunda gusangiza abantu ibyo ari gukora muri ako kanya. Bishobora kuba ari umuryango, inshuti, akazi n’ibindi. Rero mu gihe ari muri ibi bihe hari nubwo ari ibihe biba bimugoye, si ngombwa guhita umucira urubanza mbere yo kumenya impamvu ituma atakwandikira, ahubwo wazamara gusobanukirwa ugahita umenya uko n’aho aba ari muri icyo gihe.

ARI KWIGIRA UHUZE NGO ADACIKA AMAZI

Muri iyi minsi abakobwa bakunda kwiburisha ku gitsinagabo kugira ngo batajya bababonera igihe bashakiye maze bagacika amazi (cheap). Biba bimeze nko kumubwira uti”simbuka” akakubaza ati” nsimbuke ahangana iki kandi ndagaruka ryari?”. Abakobwa|abagore benshi baba bashaka ko ubabura ntubabonere igihe ushakiye, maze nawe utangire wumve ubashaka byasaze, ubatekerezaeho cyane. Rero ntuzananirwe gushishoza uwo uri kumwe nawe kugira ngo ubanze umenye ko atameze nk’aba baba biburishijwe ari icyo bagamije.

NTAGO ARI WOWE MUKINNYI WENYINE URI MU MUKINO

Hari amahirwe menshi y’uko afite byinshi arangariye biturutse ku bagabo bagiye batandukanye. Bityo kuri we bikaba bimugoye ko ashobora kuba ari wowe yitaho gusa buri munsi kubera umubare munini w’abantu agomba gusubiza. Kubw’iyo mpamvu unasanga afite ama message menshi atasomye muri phone ye, kuko ntago byamushobokera kwakira abaje bose bamugana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Indirimbo barayitwitse koko! Ubwiza bw’aba Miss bagaragaye mu ndirimbo nshya ya Nel Ngabo

Yaviduye amafaranga ya Sebuja afatwa amaze kwiyatsa ku byangwe