in

Menya impamvu Marcus Rashford yanze kujya gukina muri Fc Barcelone

Nkuko mubizi ikipe ya Fc Barcelone imaze igihe kitari gito ishakisha umusimbura wa Luis Suarez ku mwanya wa rutahizamu nyuma yuko bigaragaye ko amaze gusaza, ni muri urwo rwego rero iyi kipe yagerageje kuba yagura Marcus Rashford umwaka ushize gusa uyu musore yahise ayitera utwatsi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Mundo Deportivo cyahishuye ko mubakinnyi Barca yifuzaga cyane mu mwaka ushize harimo umusore Marcus Rashford wa Manchester United, uyu musore icyo gihe akaba yari asigaje umwaka umwe ku masezerano ye muri Man U ibi bikaba byari gutuma Barca ibasha kumugura ku giciro gito.

Mundo Deportivo ikaba ikomeza ivugako Barca yari yamaze kumvikana na Agent wa Rashford ariwe Dane Rashford (ni umuvandimwe we) gusa Rashford yanze kujyayo avugako igihe kitaragera ngo abe yahindura igihugu ndetse na Championat.

Hagati aho Man U yahise yongera amasezerano ya Rashford ubu akaba afite amasezerano agera muri 2023.

 

 

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba urutonde rw’abakinnyi binjije amafaranga menshi kurusha abandi muri 2020

Abakinnyi batanu ba Fc Barcelone banduye CoronaVirus