Imyidagaduro
Menya impamvu Manamana yakoze indirimbo yitwa Nta Mukene Ufata Icyemezo (Video)

Nyuma y’uko ashyize hanze ‘alubumu’ ya mbere yise ’Cacanya’, umuraperi Manamana akomeje ibikorwa bya muzika. Amashusho y’indirimbo ’Ntamukene ufata icyemezo’, uretse ubutumwa burimo ateganya ko buzagira abo buhindura, anemeza ko izamufasha kugira indi ntambwe atera.
Manamana umaze imyaka isaga 6 muri muzika avuga ko yahimbye indirimbo’Nta mukene ufata icyemezo’ ahereye ku nkuru ya mugenzi we wagize ibyago, apfusha umubyeyi, ariko ananirwa kumukorera icyo yari yaramusabye kumukorera igihe azaba yitabye Imana kuko abo mu muryango we bifite babimwangiye.
Iyi ndirimbo Manamana avuga ko buri wese uzayumva azajya abanza akitekerezaho ko nta muntu yahohoteye cyangwa ahohotera kubera ko amurusha ubushobozi. Abazajya basanga barafatiwe ibyemezo kubera ubushobozi buke, Manamana avuga ko bizajya bibatera ubushake bwo gukora cyane, bityo umunsi umwe bazagire ubukungu bwifashe neza buzabafasha nabo kwifatira ibyemezo.
Amashusho ya ‘Nta mukene ufata icyemezo’, ngo niyo yahenze cyane Manamana mu ndirimbo zose amaze gukora. Nubwo yayitakajeho ubushobozi bwinshi, Manamana avuga ko hari urundi rwego izamugezaho muri muzika. Ati“ Nagerageje kuyikorana ingufu zanjye zose, ngo ize imeze kuriya, kuburyo buri wese abasha kumva ubutumwa butangwamo, ariko nkeka ko ari n’imwe muzizamfasha kugira ahandi ngera muri muzika yanjye.â€
Manamana yamenyekanye hagati y’umwaka wa 2010-2011, nyuma yaho ahagarika muzika kubera impamvu z’amasomo ya Kaminuza. Muri 2015 nibwo yasubukuye ibikorwa bye bya muzika. Mu mpera za Mutarama 2016 nibwo yashyize hanze album yise ‘Cacanya’ igizwe n’indirimbo 17. Kugeza ubu iyi album igurishirizwa muri muri Librairie Caritas kuri 5000 FRW.
https://www.youtube.com/watch?v=9kIIa8BTSBg
Comments
0 comments
-
Utuntu n'utundi23 hours ago
Umukobwa yarase umukunzi we ko iyo bari kumwe yumva nta ntare yamukoraho ,nyuma imbwa ije bakizwa n’amaguru.
-
Hanze20 hours ago
Uyu mugabo bamutegeye kurya amagi 50 maze agahabwa akayabo, apfa amaze kurya 42.|Menya icyamwishe
-
Mu Rwanda12 hours ago
Umwana Samantha ukina filime aherutse kwibaruka yitabye Imana
-
Hanze20 hours ago
Amazina ya nyayo y’umugabo Zari yasimbuje Diamond Platnumz arashyize aramenyekanye.
-
Ubuzima4 hours ago
Ibimenyetso simusiga byakwereka ko wamaze kwibasirwa na stress ikabije.