in

Menya impamvu itangaje ituma zimwe muri hoteli zishyira ibinini mu mafunguro y’abantu.

Ikinini kitwa Panadol ndetse n’ibindi bimeze kimwe, bizwiho kugira ububasha bukomeye bwo kuvura cyangwa se koroshya ububabare (pain reliever/pain killer) mu mubiri w’umuntu. Bikunda gukoreshwa cyane mu kugabanya ububabare bw’imikaya, umugongo, umutwe n’ibindi…Muriyi minsi rero hoteli zimwe ndetse na za resitora, byamaze kugaragara ko bashyira mwene ibi binini mu biryo bateka.

Ariko se wakwibaza uti ninde ushyira ibi binini mubiryo cyangwa se aba agamije iki?

Bamwe mubakora muri hoteli na za resitora zitandukanye bemeza neza ko mwene ibi binini bibafasha cyane mu guteka ibiryo byabo bikaza bimeze neza. Bavugako ibi binini cyane cyane ibyitwa Panadol, bifasha inyama gushya neza kandi mu gihe gito ndetse zikaza zoroshye cyane. Uretse ibyo kandi ibi binini ngo binabafasha guteka ibishyimbo bigashya vuba cyane kurusha uko bari kubiteka mu mazi gusa. Aba ngo babikora kuko bazi neza ko umubare munini w’abantu benshi bakunda inyama barya biboroheye ndetse hakaziraho n’abasanzwe barwaye amenyo bagorwa no kurya bintu bikomeye.

Ibi rero muri rusange bisobanuye neza ko iyo bashyize Panadol mu biryo batetse ngo bibafasha guteka mu gihe gito, bagakoresha inkwi nkeya ndetse bakabona ibyo bakeneye ku gihe. Indi mpamvu kandi ituma bakoresha Panadol mu guteka neza ibyo bakeneye ngo nuko ibi binini bihendutse ndetse bikaba biboneka byoroshye.

Gusa kimwe mu byo kwitondera kuriyi ngingo nukumenya ko Panadol iyo ikoreshejwe muri ubu buryo, ihita itakaza bwa bushobozi isanganywe bwo kurwanya bo kugabanya ububabare, ahubwo igasigara ari aside yangiza umubiri w’umuntu, niyo mpamvu rero ntanumwe ukanguriwe kuyikoresha kuko ataribyiza na gato kubuzima bw’umuntu. Abahanga mu by’ubuvuzi kandi bemeza neza ko mu gihe umuntu afashe Panadol birenze urugero ishobora kumusigira ubundi burwayi burimo nk’ubw’impyiko ndetse n’umwijima.

Ibi binini iyo bishyizwe mu bushyuhe bwo hejuru nkuko mu nkono bihita bitakaza ubuziranenge ndetse ibinyabutabire bibigize bigatangira kwangiza impyiko. Niyo mpamvu rero abahanga bavuga ko mu gihe ushaka koroshya inyama zawe zikaza zimeze neza ukwiye kuzishyira mumazi arimo umunyu byibuze mu gihe cy’iminota 30, aho gukoresha ibinini.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Israel
Israel
3 years ago

Eheee none ko numva ayo ma hotel ari kwica abantu?😳 jewe nagira ngo ninabyiza kubuzima bwumuntu none ngo byangiza umubiri wumuntu, leta yagakwiye kwita kuribyo bintu kuko ninkubwicanyi ibyo.🤭

Niba ushaka kwinjira mu rukundo ruryoshye kandi ruzaramba ,irinde kugendera kuri ibi bintu bikurikira.

Umukobwa wa Eminem yavugishije abantu kubera ifoto ye.