in ,

Menya Impamvu abakinnyi bakunda guca inyuma abagore babo n’uburyo babigenza

Muri iki gihe hano mu Rwanda kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru ni bimwe mu bintu bituma umuntu ashobora kuba umustar ukomeye ndetse akaninjiza amafaranga menshi, ibi rero bikaba bituma bakundwa n’abakobwa batari bike.

Ibi rero si umwihariko ku banyarwanda kuko no hanze yarwo mu shampiyona zikomeye zitanduakanye hirya no hino ku isi niko bimeze. Uku gukundwa nabakobwa benshi rero bituma benshi mu bakinnyi bakunze guca inyuma abo bashakanye cyangwa se abakunzi babo.

 

Mu gitabo cyitwa “Je Suis le footballeur Masque” cyanditswe n’umunyamakuru w’umufaransa ku buhamya yahawe n’umukinnyi ukomeye utarashatse gutangaza amazina ye, uyu mukinnyi yahishuye byinshi ku mibanire yabo n’abagore babo ndetse no ku buryo bakunda kubaca inyuma inshuro yinshi ndetse n’ikibitera.

Isome ubuhamya bw’uwo mukinnyi

“Natangiye gukina nkinira ikipe ikomeye, buriya hari amakipe ahindura umukinnyi icyamamare kuruta ayandi urugero nka PSG cyangwa Marseille, nagiye ngira ibihe byiza nibibi. Iyo uri mu bihe byizi abantu baza bakwikundishwaho gusa iyo uri mu bihe bibi abagukundaga bahinduka abanzi bakajya bagutuka. Namenyanye n’indyarya nyinshi ziganjemo abakobwa, bazi ubwenge sinamenye uko binjiye mu buzima bwange gusa bakoraga ibishoboka byose ngo babe basohokana nanjye ndetse bakarwanira kuba bagira agaciro imbere yanjye ngo barebe ko hari uwambere umukunzi. Nkitangira benshi mubo twakinanaga bafata kwamamara kwabo nk’umwanya wo kwihimura ku bantu kuko benshi babaga barabayeho nabi mbere yo kuba ibyamamare by’umupira w’amaguru. Uko ugenda uba icyamamare niko urushaho ku byimba. Usanga mu tubari cyangwa muri Restaurant tuba dufashwe nk’abami twicazwa muri VIP ndetse n’abakozi bo muri Restaurant baba bagufata nk’umwami bagakora icyo usabye cyose. Abakobwa beza bose baba bashaka kwicara ku meza yanyu ngo musangire uko ahamara umwanya niko amahirwe yuko umutahana aba ari kwiyongera. Ku mukinnyi we byose aba yabyishimiye nta nakimwe asubiza inyuma kuko mbere yo kumenyekana nta numwe uba yaramwitagaho, ntago yirirwa yirushya atereta dore ko benshi muribo baba batanazi kuganiriza abakobwa, we icyo arwana nacyo nu gukina neza uko arushaho kwamamara niko nabakobwa beza barushaho kumurwanira.”

“Amafaranga yampinduye mwiza, ndetse yatumye ngira igikundiro. Iyo haba habaho Polisi y’ingo yari kujya ibona akazi kenshi mu mupira w’aguru kuko akenshi usanga umukinnyi yarasezeranye akiri muto ataramamara bityo agasezerana n’umukobwa wo ku rwego rwe, gusa nyuma yo kwamamara utangira kwifuzwa n’abakobwa beza bashobora ku isi bigatuma bashwana. Urugero nyuma y’igikombe cy’isi hafi ya buri mukinnyi akora Divorce kuko niho uryamana n’abakobwa benshi cyane bashoboka. Kubera impamvu z’amikoro, umukinnyi uciriritse akunze kugumana n’uwo mukobwa bashakanye kuva kera agahitamo kujya amuca inyuma rwihishwa mu kabyiniro cyangwa se igihe yagiye gukina hanze.  ”

“Abagore b’abakinnyi b’umupira w’amaguru bakunda guahangana hagati yabo, ugasanga bari kugereranya nka’asakoshi batunze ngo bamenye umukinnyi uhembwa menshi hagati y’abagabo babo. Urwango ruza hagati y’abakinnyi kenshi ruba rwaturutse ku bagore babo cyangwa se abakobwa bakundana. Uko umukinnyi arushaho gukomera ni nako umugore we cyangwa umukunzi we nawe arushaho kugira agaciro imbere y’abandi bagora bagenzi be. Abantangaza ni abakobwa byambika nk’indaya ngo bemeze bagenzi babo cyangwa se ngo bakurure abakinnyi barenze uwo bakundana muri icyo gihe, ba bose bifuza gukundana n’umukinnyi uhembwa menshi mu ikipe. Kenshi na kenshi usanga abagore b’isezerano bihanganira abakinnyi babaca inyuma, bakabibona bakabyirengagiza kuko baba badashaka gusubira hasi mu buzima bahozemo mbere yo gukundana n’uwo mukinnyi”

“Amajoro yo ku cyumweru mu tubyiniro yaberagamo ibintu bitangaje, abakinnyi binger zose baba bahari baba abo mu makipe akomeye ndetse n’aciriritse bose baba bahahuriye, ameze wicayeho atuma umuntu amenya agaciro ufite. Iminsi hazaga abakinnyi b’ibyamamare nka Samuel Eto, ntiwagombaga kuhabura kuko we azi gusangira n’abantu, iyo winjiraga mu kabyiniro wahita ubibona ko hari buze gushya abantu bose babaga basabanye. Abakobwa beza babaga baje ndetse n’icyo kunywa gihari byose ku buntu. Njye nakundaga kuryamana n’abakobwa bambaye neza, gusa nakundaga kwibaza umubare w’ababa baje gukura bakinnyi uko ungana nkibaza niba babikora nk’abari mu kazi cyangwa se babashaka kuryamana n’abakinnyi gusa. Abakobwa bemeraga ibyo twabasabaga byose byabaga ari nta mipaka. Nta condom, akemera. Ukamusaba kuryamana nabo ari babiri icyarimwe nabyo akabyemera, gufata video (sextape) akabyemera, iyo yangaga gukora kimwe gusa mubyo wifuza wahitaga umwirukana ukifatira undi habaga hari umurongo munini w’abakwifuza. Byabaga bishimishije ndetse binateye agahinda ku rundi buhande. Abakobwa twabafataga nk’amatungo ukoreshe ibyo ushaka.  ”

“Muri ibyo byose uba ugomba kwirinda kuko ushobora kugwa ku bakobwa bashaka kugusebya mu binyamakuru, bakabeshya ko batwite nibindi nkibyo”

Uyu mukinnyi akaba yarakomeje asobanura ko abakobwa bakunda abantu bafite ubushobozi cyngwa se Power kandi bubashywe ndetse kandi b’ibyamamare ibyo rero bikaba aribyo bituma biruka ku bakinnyi ku buryo bukomeye ndetse kandi hakaba hari nabandi babajyamo bakurikiye cash bakorera bashaka kubakura.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto agaragaza imodoka zihenze cyane z’umuhanzikazi Rihanna.

Sergio Ramos yasubije abanzi ba Lionel Messi