in ,

Menya ikihishe inyuma yo gusomana kwa Drake na Jennifer Lopez

New York Post iravuga ko urukundo no gusomana kwa Drake na jennifer Lopez bamwe bita JLO ari ibya Nyirarureshwa mbese ngo icyo bifuza ni ukugurisha indirimbo bafitanye.

Image result for Drake and JLO kiss

Urukundo hagati ya JLO w’imyaka 47 na Drake w’imyaka 30 rwatangiye kuvugwa ubwo Drake yitabiriye igitaramo JLO yari yakoreye i Las Vegas,Nyuma baje kugaragara basohokanye ndetse nyuma bombi ubwabo bishyirira hanze video ibagaragaza basomana.

Drake_JloKiss

Umwe mu nshuti zabo bombi yabwiye New York Post ko ntarukundo rukomeye ruri hagati yabo ahubwo ngo ibyo barimo ni ugukomeza kwigarurira itangazamakuru ku buryo indirimbo bagiye gushyira hanze izagurwa ku buryo buhanitse ndetse Hollywoodlife na Huffington Post biravuga ko video bishyiriye hanze babyinana,indirimbo babyinaga ariyo yabo bagiye gushyira hanze.

Ibindi binyamakuru nka TMZ biravuga ko koko ntakindi kihishe inyuma y’urukundo rudasanzwe rwa JLO na Drake usibye gushaka kuvugwa cyane ndetse ibi bimaze kuba umuco kuri Drake kuko n’ubushize ajya gushyira hanze indirimbo “Work” (yasohotse muri Mutarama 2016) yakoranye na Rihanna byari bimaze iminsi bivugwa ko bari mu rukundo ndetse yewe na nyuma yaho bakomeje umubano kugeza ubwo copies miliyari imwe na magana arindwi zayo zigurishijwe mu mezi 11 kandi muri USA gusa.\Image result for work by Drake and Rihanna sold copies

Ibya Drake na Rihanna ntibyatinze kuko baje gutandukana ariko umubano wabo warufite icyo ushyize mu mifuka kuko uko bavugwaga ariko indirimbo “Work ” yarushagaho gukundwa no kugurwa kugeza ubwo ibaye imaze ibyumweru 3 kuri Billboard Hot 100 aho yaje gusimburwa na “One Dance ‘ ya Drake.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere uko Ronaldo yacecekesheje Toni Kroos warugize ngo yishongore

Ijwi rya The Ben i Kigali ryateye abakobwa benshi gufatwa n’ikiniga