Menya igisobanuro cy’izina « Besto », « Bff » cyangwa « Bestie » rikoreshwa na benshi muri iki gihe

Muri iki gihe hari abakobwa benshi usanga bafite abasore bitana aba Besto, ubundi ugasanga hari abakobwa bafite abakobwa bagenzi babo bitana aba Bestie cyangwa se Bff. Aya ni amazina akunze gukoreshwa cyane n’urubyiruko muri iki gihe gusa abenshi bayakoresha batazi ubusobanuro bwayo. Muri iyi nkuru murasobanukirwa ubusobanuro bw’aya mazina yose.

1. Besto

Iri ni izina umusore n’inkumi bitana. Iri zina rishatse gusobanura inshuti idasanzwe. Umusore n’inkumi bitana aba Besto baba bafitanye ubucuti budasanzwe ndetse banabitsanya amabanga arimo n’akomeye ndetse bamwe banabitsanya amabanga rimwe na rimwe batanabitsa abakunzi babo. Iyo umusore akundanye n’umukobwa akamenya ko uwo mukobwa afite umusore w’umu Besto we akenshi aritonda kuko ubucuti budasanzwe bw’umusore n’inkumi bitana aba Besto akenshi usanga ruvuyemo urukundo bikaba byatuma umusore atera umugongo uwo bakundanaga ugasanga uwo yitaga Besto niwe uhindutse umukunzi we cyangwa se uwari umukunzi we akisanga bamutendetse.

2. Bff

Iri zina Bff ni impine ya Best Friend Forever akaba ari izina abakobwa babiri cyangwa se barenze babiri bitana hagati yabo. Abakobwa babiri bitana Bff baba babitsanya amabanga menshi ndetse anakomeye cyane. Ubuzima bwabo barabusangira ndetse buri umwe akaba ari n’incuti magara y’undi ku rwego rwo hejuru

3. Bestie

Izina Bestie ni izina abakobwa babiri bitana hagati yabo. Iri zina naryo risobanura ubucuti budasanzwe aba bakobwa baba bafitanye ndetse rimwe na rimwe abakobwa bitana Bestie usanga baba bigana cyangwa se bafite ibintu byinshi bibahuza nko kuba bakorana mu kazi n’ibindi bituma bahorana cyane. Baba babitsanya amabanga ndetse by’umwihariko bagirana imishyikirano ikomeye nko kuba basohokana cyane n’ibindi.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

149 Points
Upvote Downvote

Niba uri umusore ukaba uterwa indobo igihe cyose uterese inkumi, ibi byagufasha ntuzongere guseba

Ibintu bidasanzwe utamenye byabaye ejo ubwo umukino wa Rayon Sports na APR FC wabaga