Connect with us

Utuntu n'utundi

Menya igisobanuro cya “i” itangira ku bikoresho bya Apple nka iPhone

Published

on

Inyuguti ya i itangira ibikoresho by’ikoranabuhanga by’uruganda rwa Apple ikunze kwibazwaho byinshi ariko kugeza ubu abazi icyo isobanura nyacyo ni mbarwa.

Igisobanuro cy’iyi nyuguti igaragara ku mazina nka iPhone, iPad, iPod… akenshi kiganisha kuri “internet” nubwo kumenya aho igitekerezo cyo kuyikoresha cyaturutse bitoroshye.

Ikinyamakuru The Independent kivuga ko inyuguti ya i yakoreshejwe bwa mbere kuri mudasobwa ya iMac mu 1998, kuva icyo gihe nibwo Apple yatangiye gukora ibikoresho bigezweho bihuriye kuri iyo nyuguti.

Ubwo Steve Jobs wari uyoboye Apple yamurikaga iMac yavuze ko iyo mudasobwa yagenewe “abantu bashaka gukoresha internet”. Icyo gihe nibwo abamamaza za mudasobwa bakoreshaga iturufu y’uko zirimo na internet.

PNG - 311.6 kb
Ikiragantego cya iPhone 6

Icyo gihe Steve Jobs yagize ati ” Nubwo iyi ari Macintosh isanzwe y’umwimerere, twayigeneye icy’ingenzi gituma abakiriya bagura mudasobwa, ari cyo “kubona internet yihuse ku buryo bworoshye.”

Icyo ariko ntabwo ari cyo gisobanuro cyonyine cya “i”, icyo gihe Jobs yagaragaje ko iyo nyuguti isobanuye ibyiza by’ibikoresho bya Apple birimo internet , kuba byaragenewe abantu ku giti cyabo, byigisha abantu, bikabamenyesha amakuru kandi bikabahugura. (“i”nternet, “i”ndividual, “i”nstruct, “i”nform, “i”nspire)

Uko imyaka yisunika Apple yakomeje kwamamza ibicuruzwa byayo ikoresheje iyo nyuguti ntoya, porogaramu (software) nka iTools, iTunes ibikoresho nka iPad na iPhone byose bihuriye kuri “i”

JPEG - 92.2 kb
i Phone 6 ni imwe muri telefoni zigezweho ku Isi muri iki gihe

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar