Connect with us

Ubuzima

Menya ibyiza utaruzi byo guseka

Published

on

WUMVA umeze ute iyo umuntu agusekeye inseko nziza? Akenshi nawe uhita useka kandi ukumva wishimye. Iyo usekewe n’incuti yawe cyangwa undi muntu mutaziranye, nawe uhita useka kandi ukumva uguwe neza. Umugore witwa Magdalena yaravuze ati “iyo nahuzaga amaso n’umugabo wanjye maze akansekera inseko isusurutse, numvaga ngize ibinezaneza ku mutima kandi nkumva ntuje.”

Inseko ivuye ku mutima, igaragaza ko umuntu yishimye kandi ko anezerewe. Hari ikinyamakuru cyavuze kiti “guseka ni ibyiyumvo twaremanywe” (Observer). Icyo kinyamakuru cyagaragaje ko n’abana b’’impinja “bashobora kwitegereza umuntu bakamenya ko abasekera.” Cyongeyeho ko “iyo umuntu asetse, abandi basobanukirwa ibyo atekereza, bakamenya uko babyitwaramo.” 

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Harvard muri Amerika, bakoze ubushakashatsi ku barwayi bageze mu za bukuru, babona ukuntu bitwara iyo abashinzwe kubitaho babasekeye. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko iyo babasekeraga, bakabitaho kandi bakishyira mu mwanya wabo, abo barwayi boroherwaga kandi bakumva baguwe neza. Ariko iyo batabasekeraga,  abo barwayi basubiraga inyuma.

Iyo umuntu asetse na we bimugirira akamaro. Abashakashatsi bavuga ko guseka bituma wigirira icyizere, ukumva wishimye kandi bikagabanya imihangayiko, mu gihe kudaseka biteza ibibazo.

“GUSEKA BYANYONGEREYE IMBARAGA”

Magdalena twigeze kuvuga yari Umuhamya wa Yehova mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Icyo gihe we n’abagize umuryango we bajyanywe mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’ahitwa Ravensbrück mu Budage, bazira ko banze kugendera ku bitekerezo by’ishyaka rya Nazi. Yaravuze ati “nubwo abacungagereza batubuzaga kuvugana n’izindi mfungwa, ntibashoboraga kutubuza guseka. Iyo nabonaga mama na murumuna wanjye baseka, byanyongereraga imbaraga kandi bigatuma nihangana.”

Hari igihe uba uhangayitse ukumva udashaka guseka. Icyakora jya uzirikana ko akuzuye umutima gasesekara ku munwa (Imigani 15:15; Abafilipi 4:8, 9). Nubwo kwikuramo ibitekerezo bibi bitoroshye, twagombye guhoza ibitekerezo ku bintu byiza uko bishoboka kose. * Gusoma Bibiliya no gusenga byafashije benshi kubigeraho (Matayo 5:3; Abafilipi 4:6, 7). Ibyishimo bivugwa incuro nyinshi muri Bibiliya. Gusoma ipaji imwe cyangwa abiri buri munsi, bishobora kuzatuma uba umuntu ukunda guseka.

Nanone ntugategereze ko abandi babanza kugusekera. Nubasekera bizatuma biriranwa ibyishimo. Zirikana ko guseka ari impano y’Imana, kandi ko bigushimisha, bigashimisha n’abandi.

SRC: JW.ORG

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar