Ubuzima
Menya ibyakubaho uhagaritse kunywa inzoga nibura amezi atatu.

Ushobora kuba uri umwe mu bantu badshobora kurara badafashe ku nzoga, uti kabe gacye ariko ngasome. Nubwo kunywa mu rugero nta cyo bitwara ubuzima ariko nanone kunywa ukarenza igipimo bizanira umubiri ibibazo binyuranye hanarimo indwara zitandukanye.
Ese byagenda bite uramutse ubashije kumara amezi atatu udasoma ku nzoga? Nibyo iyi nkuru igiye kuvugaho
1. Umutima ukora neza.
Ahari wasomye ko ka divayi ari keza ku buzima bw’umutima, ni byo koko ariko mu gihe unywa nturenze igipimo cyemewe. Niba unywa ukarenza urugero, kuba wahagarika inzoga bizaringaniza umuvuduko w’amaraso kandi bitume umutima ukora neza.
2. Umwijima ukora neza.
Inzoga nyinshi zangiza umwijima kandi ni wo ushinzwe gusukura umubiri ukuramo uburozi. Gusa inkuru nziza ni uko iyo uhagaritse kunywa inzoga umwijima utarangirika cyane wongera ubwawo ukisana.
3.Ibiro byagabanyuka
Abanywa inzoga cyane usanga bagira ibinure ku nda kubera calories ziba mu nzoga. Kandi burya uretse iyo wasinze, inzoga zituma urya cyane ibi rero bigatuma wongera ibiro bidasanzwe. Kuba uzihagaritse ni kimwe mu bizatuma ibiro bigabanyuka.
4.Byongera ubusabane
Yego ni byo inzoga ni gahuzamiryango, ntawabihakana. Ariko se inzoga nyinshi uzi ingo yashenye? Uzi ibibazo yateje mu bantu? Kuzihagarika bizongera bikugarurire imibanire myiza haba mu rugo, ku kazi no mu baturanyi
5. Kugabanya ibyago bya kanseri.
Kunywa inzoga kenshi byongera ibyago byo kurwara kanseri cyane cyane iyo mu muhogo, mu mwijima n’amabere. Kuba uhagaritse inzoga bizakugabanyiriza ibyago byo kurwara izo kanseri.
6. Mu buriri bigenda neza.
Nubwo gacye gashobora kugutera akanyabugabo ariko kunywa inzoga cyane biri mu bigabanya ingufu mu buriri ku bagabo aho akenshi bibatera kurangiza vuba, bikagabanya umubare w’intanga n’ubwinshi bw’amasohoro. Guhagarika inzoga biri mu byakemura icyo kibazo. Ku bagore na bo kunywa inzoga cyane cyane likeri biri mu bituma buma, naho izindi za rufuro zikabagabanyiriza ububobere (tandukanya ububobere n’amavangingo)
7. Usinzira neza.
Niba wari uzi ko inzoga itera ibitotsi waba waribeshye. Nibyo koko ubanza gusinzira ho ariko iyo wicuye kongera kubona agatotsi biba ikibazo. Si ibyo gusa kuko iyo wanyoye nyinshi ubyuka kenshi ujya kunyara, bikabangamira gusinzira. Kuba uhagaritse inzoga bizagufasha gusinzira neza.
8. Ubwonko busukuye.
Kunywa inzoga kenshi biri mu bituma utabasha kwibuka ibintu ndetse bikanatuma utabasha kureba neza, bamwe binabatera isusumira ibi byose kuko ubwonko bwagize ikibazo. Iyo uyihagaritse rero ubwonko bwikorera isuku kwibuka bikagaruka.
-
Imyidagaduro12 hours ago
Miss Josiane nyuma yo ku muterera ivi akambikwa impeta n’umukunzi we, ibyabo byarangiye gute ?
-
Imyidagaduro10 hours ago
Fiancée w’umuhanzi Emmy aratwika koko! Igitangazamakuru gikomeye ku isi cyatangariye ubwiza bwe
-
inyigisho23 hours ago
Waruziko gutera akabariro kenshi birinda indwara nyinshi harimo n’izikomeye? Sobanukirwa!
-
inyigisho16 hours ago
Musore, niba ushaka gutereta umukobwa bwa mbere bigacamo banza uzirikane bino bintu by’ingenzi.
-
imikino8 hours ago
Abakinnyi 11 b’Amavubi bazabanza mu kibuga ku munsi w’ejo mu mukino uzabahuza na Uganda Cranes bamaze kumenyekana
-
inyigisho8 hours ago
Uziko burya gusomana bigabanya umuvuduko munini w’amaraso mu buriri bikagabanya n’umubyibuho ukabije
-
Imyidagaduro9 hours ago
Jules Sentore yakoresheje amagambo yuzuyemo urukundo rwa kibyeyi maze yifuriza umukobwa we isabukuru nziza
-
Inkuru rusange12 hours ago
Umugabo n’umugore baguwe gitumo baterera akabariro mu mudoka ku muhanda.