in ,

Menya ibintu wakorera umukobwa mukundana bigatuma akwegurira umutima we wose!(+amafoto)

Iyo abantu bakundana biba byiza ko bose basangira ibyishimo biva mu rukundo.Bimenyerewe ko umukobwa ari umuntu ukunda ibintu bimwe na bimwe umuhungu agenda amukorera kandi na none umuhungu na we yiyumvamo umukobwa bitewe n’uburyo amufatamo n’uko amwisanzuraho.

Tugiye kurebera hamwe bimwe mu bintu bitandukanye umuhungu ashobora gukorera umukobwa bigatuma urukundo rwabo rurushaho kubaryohera bombi.

1. Niba uri umusore, burya icya mbere ugomba kumenya ni uko abakobwa hafi ya bose bishimira kubwirwa ko ari beza kuruta kubwirwa ko bari sexy.

2. Ikindi ukwiye kumenya ni uko abakobwa banga abasore bababwira amagambo menshi adasobanutse,byongeye ntibishimira abasore batiyubaha igihe cyose bari kumwe.

50338753

3. Abakobwa hafi ya bose ngo bakunda kwiyumva no kwibona bafatwa nk’abadasanzwe (special) imbere y’abasore bakunda, n’ubwo ngo akenshi batabyerekana ariko ngo iyo ubimukoreye arakwishima kurushaho.

4. Burya ngo abakobwa ntibakunda abasore bagira umwanda,mbese batiyitaho.

boyfriend-kiss-girl-hand-25801328

5. Burya ngo abakobwa benshi bakunda gusomwa ku kiganza mu gihe bidakozwe mu kavuyo n’ubwo ngo badashobora kwerurgo bavuge ko babikeneye cyangwa se ko babikunda

love-at-first-sight-505x334

6. Musore menya ko mu gihe usangije umukobwa mukundana ubuzima bwawe bwite cyangwa se ukamubitsa andi mabanga ngo bituma ahora abyibuka iteka kandi akabiha agaciro gakomeye kabone n’ubwo mwakwangana cyangwa mugatandukana.

7. Abakobwa bakunda ko incuti zabo zibahamagara mu mazina yabo bwite, rimwe na rimwe igihe bicaye batuje umusore akamuhamagara gahoro mu ijwi rituje kandi amureba mu maso.

8. Muri kamere y’abakobwa ngo burya habamo ikintu cyo kwihagararaho no gukunda guhabwa agaciro niba umukobwa utamuhaye agaciro ntazakwishimira.

9. Mu gihe umukobwa yemeye kujya mu gikoni akagutegurira ifunguro, menya ko uri uw’agaciro imbere ye kandi ko aguha umwanya mu buzima bwe.

10. Burya ngo kandi iyo umukobwa avuze “oya” iba ari “oya”, ntibakunda umuntu uhatiriza cyane.

11. Abakobwa bashimishwa n’uko incuti zabo zibasoma abandi bagenzi babo babibona kuko ngo bigaragaza ko bitaweho cyane kandi ko barutishwa abandi.

12. Abakobwa bakunda abantu bababwira babahanze amaso.

13. Abakobwa bashimishwa n’uko abasore bakundana baza kubagisha inama kuko ngo bibereka ko ari abo kwizerwa.

14. Iyo umukobwa yemeye ko musohokana burya ngo aba yatangiye kukwizera no kukwiyumvamo.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Agahinda k’ikipe ya Real Madrid ntikarangiriye kuri El classico na Messi gusa(Impamvu)

Diamond na Jose Chameleone,abahanzi bavugwaho kugira agatubutse muri Afurika y’Iburasirazuba.(impamvu)