in ,

Menya ibintu bitangaje utari uzi ku munyamideli wahoze akundana na Neymar (isomere)

Nyuma y’uko umukinnyi Neymar Jr atangaje ko atakiri mu rukundo n’umuyamideli bahoze bakundana bakaza gutandukana mu 2014 ndetse no muri Kamena 2017 Neymar akongera kuvuga ko ibyabo byarangiye kuri ubu hari ibimenyetso byemeza ko umubano waba bombi waba ugihari gusa hakibazwa niba bazongera kuwusubukura ku buryo bweruye.

Neymar na Bruna bagiranye ibihe byiza mbere yo gutandukana muri 2014.
Bruna wahoze akundana na Neymar.

Nk’uko ikinyamakuru the Sun cyabitangaje, Neymar wamaze imyaka myinshi akundana n’uyu munyamideli witwa Bruna Marquezine w’imyaka 21 y’amavuko, ngo bakaza gutandukana bitewe n’uko bombi babyifuje nk’inshuti, dore ko ngo batigeze bashwana nk’uko Neymar yagiye abishimangira, gusa amagambo y’uno musore avuga bamwe basanga umubano wabo ugihari. Ni nyuma y’ubwo Neymar yatangazaga ko Bruna ari we mukobwa yubaha cyane mu buzima bwe.Ikindi bashingiraho bemeza ko urukundo rwabo rutahungabanye ni uko muri Kamena bagaragaye basomana ubwo bari mu birori byabereye mu mujyi wa Rio de Janeiro. Kuba rero Neymar yaramaze kuba umukinnyi uhenze ku Isi nyuma yo kugurwa n’ikipe ya PSG na yo ni Indi mpamvu ishobora gutuma yifuzwa n’abakobwa batagira ingano ku Isi bityo rero ngo na byo bishobora gutuma uyu mukunzi we amugarukira nubwo nawe asanzwe ari umunyamideli ukomeye ku Isi kandi uzwi cyane.

Neymar asomana n’umukunzi we mu birori by’i Rio de Janeiro.

Written by Jean

Shyiraho igitekerezo

Inkuru Ishyushye-Chelsea yasuzuguje cyane Manchester United mu rugamba rwo kugura umukinnyi ukomeye kw’Isi

Dore imibyinire idasanzwe ya Malia Obama yatunguye abatari bake (amafoto+video)