Utuntu n'utundi
Menya ibanga Mark Zuckerberg yakoresheje ryatumye facebook imwinjiriza akayabo

Hashize imyaka 12 umuhanga mu ikoranabuhanga n’itumanaho Mark Zuckerberg ashinze urubuga nkoranyambaga rwa facebook, akaba kugeza ubu yaragiye atangaza ko yatunguwe cyane n’intera uru rubuga rumaze kugeraho kuko rwinjiza akayabo ka miliyari zirenga eshatu z’amadolari ku munsi umwe, gusa byose ngo abikesha umuhate no kubyitaho cyane.
N’ubwo ariko akayabo k’amadolari urubuga rwa facebook rwinjiriza Mark Zuckerberg wayishinze ku munsi kamaze gutuma aba umwe mu baherwe ba mbere ku isi, ashimangira ko yayishinze mu rwego rwo kwidagaduriraho n’abana biganaga dore ko yanabikoreye mu cyumba yararagamo ku ishuri, akaba yari agamije kuyikoresha we n’inshuti ze gusa biganaga ariko ubu ikaba ikoreshwa n’abantu benshi cyane, dore ko umwaka wa 2013 warangiye habarurwa abarenga 1.230.000.000 bakoresha urubuga rwa facebook ku isi yose, ni ukuvuga ko byibuze umuntu umwe muri batanu icyo gihe yakoreshaga facebook, kandi ubu bariyongereye.
Mu kiganiro Mark Zuckerberg aheruka kugirana na Savannah Guthrie ukorera Television yitwa Today, yatangaje ko yashinze facebook abifata nk’ibintu byoroheje byo kwinezeza. Yagize ati:“Ndabyibuka neza, nari ndimo gusangira Pizza n’inshuti zanjye, ntangiza ishushongiro (version) ya mbere ya facebook mu cyigo cy’ishuri nigagamo cya Havard, ni uko nkunda ukuntu twahise dutangira kujya tuyikoresha nk’abanyeshuri bo mu kigo. Uzi icyo nahise ntekereza? Naravuze nti rwose hakwiye kubaho umuntu wabasha kugeza serivisi nk’iyi ku isi yose, abantu twese tukajya twiganirira nk’uko bigenda mu cyigoâ€.
Nk’uko Mark Zuckerberg yakomeje abivuga, yifuzaga ko hazagira umuntu ubasha gukora urubuga ruhuza abatuye isi bose ariko ntiyibwiraga ko we yabasha kubigeraho. Muri 2014, ubwo yari afite imyaka ye 29 y’amavuko, niwe wari umuherwe ukiri muto ufite amafaranga menshi ku isi mu batarengeje imyaka 30, kakaba ari agashya kari kabayeho mu mateka ya Amerika ndetse n’ay’isi yose kuko nta wundi wigeze abasha kugira akayabo nk’ake ataragira imyaka 30 y’amavuko.
Mark Zuckerberg, abajijwe icyo abona cyabashije gutuma facebook ibasha kugera ku rwego nk’urwo iriho ubungubu, yatangaje ko kuba yarageze ku bantu barenga miliyari bayikoreshaga mu mwaka wa 2012 abikesha umuhate yagize. Yagize ati: “Kimwe mu bibazo nkunda kwibaza, ndibaza nti ni iki cyadufashije kugera aha? Hanyuma ngatekereza, ngasanga ari uko twabyitayeho cyane tugashyiramo umuhateâ€.
Comments
0 comments
-
Mu Rwanda23 hours ago
Abantu batunguwe cyane n’amazi yo mu kiyaga cya Burera arimo kuzamuka mu kirere ntagaruke bakeka ko ari imperuka(AMAFOTO)
-
Mu Rwanda2 days ago
«Boss wanjye yambwiye ko ndi MUBI ntakwiriye kugaragara mu mashusho» -Agahinda k’umunyamakuru ukomeye mu Rwanda.
-
Izindi nkuru17 hours ago
Ubugabo burenga 7000 bwafatiwe mu Bushinwa buvanwe muri Afurika.
-
urukundo9 hours ago
Uyu mukobwa yahaye isomo rikomeye umukunzi we yari yasuye akanga kumuha itike imusubiza iwabo|menya ibyakurikiyeho.
-
Imyidagaduro9 hours ago
Umugabo wa Bahavu Jannet yamukoreye igikorwa kiramubabaza araturika ararira (amashusho)
-
Utuntu n'utundi24 hours ago
Urukwavu rwa mbere ku isi mu bunini rwibwe|hashyirwaho akayabo ku muntu uzarugarura.
-
#KWIBUKA272 days ago
Se yahambwe ari muzima – Ubuhamya bukomeye bwa Uwizeyimana Josiane
-
Izindi nkuru19 hours ago
Umupadiri yasezeye ku murimo w’ubusaseredoti kubera urukundo yakunze umukobwa wari umwe mu bakirisitu yari yararagijwe