in

Menya Gusomana n’ubusobanuro bwabyo



Image result for types of kisses and their meanings

Gusomana abantu benshi barabikunda cyane cyane urubyiruko, ariko bamwe babikora kubera ko bagomba kubikora akenshi batazi icyo bisobanuye. Abamaze gusobanukirwa ntibapfa kwemera gusomwa uko bishakiye.

Amakuru atangazwa n’urubuga rwa Buzzle.com, avuga ko gusomana byagiye bigira ubusobanuro uko ibihe byagiye bisimburana, bitewe n’umuco w’igihugu runaka.

Gusomana ku munwa: Igikorwa cyo gusomana iyo gikozwe neza gishobora gutwika karoli (Calories) nyinshi zashoboraga kuba zatwikwa n’igikorwa cy’imyitozo ngororamubiri ihagije.

Ubushakashatasi bwakozwe bwerekana ko iyo abantu bari mu gikorwa cyo gusomana, buri munota batakaza nibura kalori zigera kuri 2 na 3, zikaba zingana n’izo umuntu ashobora gutakaza yirutse metero 500.
Iyo abantu basomana ngo hari imisemburo (Hormones) za “Ocytocynes » yinjira mu wo murimo gukorana icyo gikorwa, bikongera ubwizerane no kwiyumvanamo. Ibi ngo ku gihe cya cyera byari byemerewe gukorwa n’abashakanye gusa.

Ku itama: Ni indamukanyo igaragaza ubwuzu, ubucuti ndetse no kwisanzura ku wo usomye. Uru rubuga ruvuga ko gusomana ku itama mu bihugu by’i Burayi binagaragaza icyubahiro umuntu afitiye undi, hamwe no kwereka umuntu mumaze kumenyana ko umwishimiye.

Ku ijosi: Gusoma umuntu ni ikimenyetso cy’uko umwifuza.

Ku kiganza: Bigaragaza icyubahiro uhaye uwo muntu, ashobora kuba ari umuntu ukuruta cyangwa umukunzi wawe ushaka kumugaragariza ko umwubashye. Ariko uko iminsi igenda isimburana ngo bikaba bigenda bikendera, kuko byakorwaga cyane ku ngoma z’Abami bo mu bihugu by’uburengerazuba bw’Isi.

Gusomana ku rurimi: Ibi ngo ni ikimenyetso gikomeye cy’ubwizerana hagati y’abantu babiri. Kubera ingaruka zishobora guterwa n’uku gusomana zirimo no kwandura indwara zitandukanye, ubu buryo ngo na bwo bugenda bucika.

Si abantu bose bapfa kwemera ko umuntu abasoma, rimwe na rimwe kubera imyizerere cyangwa se kubera ko bazi icyo bisobanura, kandi bakaba batiyumvamo umuntu ushaka kubibakorera.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

AMAFOTO: Reba umukobwa wabujije abasore amahwemo kubera imiterere ye idasanzwe

Yannick Mukunzi yagaragaye asoma umukunzi we mu buryo budasanzwe (ifoto)