in

Menya akayabo bizatwara umuntu kugirango ahabwe urukingo rwa Koronavirusi.

Mu gihe abatuye isi bakomeje gushakisha urukingo rwa Covid-19, benshi baribaza amafaranga uru rukingo ruzaba rugura , cyangwa se niba ruzaba rutangirwa ubuntu.Muri iyi nkuru twagerageje gushakisha igiciro uru rukingo ruzaba rufite kugirango abantu babashe kurubona.

Zimwe mu nkingo zimaze kuboneka harimo Sputnik V rw’Abarusiya, Sinovac rw’Abashinwa, Pfizer na Moderna z’Abanyamerika ndetse na AstraZeneca rw’Abongereza. Izi zose byamaze kwemezwa ko zikora neza ku kigero cya 95% bivuze ko umuntu wahawe uru rukingo aba afite ibyago bitarenze 5% gusa byo kongera kwandura.

Icyakora nubwo inkingo zasohotse ndetse ibihugu bikaba biri kumaranira kubonaho, abantu benshi bakomeje kwibaza uburyo bazabona urwo rukingo ndetse nicyo bizabasaba.

Urukingo rwakozwe na Pfizer/BioNTech ruhagaze amadorali 20 ya America. Bisobanuye neza ko kugira ngo umuntu ahabwe urukingo rwa Pfizer rwuzuye neza bizaba bitwaye amadorali agera kuri 40 ya America. Aya ni amafaranga y’u Rwanda akabakaba ibihumbi 40. Ibi ni ukubera ko urukingo rwa covid rutangwa mu byiciro bibiri, icyiciro kimwe nicyo gifatwa nka ya doze imwe twavuze ihagaze amadorali 20, bivuze ko rero buri wese azajya ahabwa doze ebyiri kugira abe akingiwe neza.Icyakora muri Amerika bavuze ko buri muturage wa Amerika azahabwa uru rukingo ku buntu.

Uru ruganda rwa Moderna rwo ruvuga ko urukingo rwabo nta giciro fatizo ruzaba rufite kuko bazajya bashyiraho ibiciro bagendeye ku mubare umukiliya (igihugu) runaka azajya agura. Gusa bavuga ko igiciro cy’urukingo rwabo kizaba kiri hagati y’amadorali 10 na 50 kuri doze imwe. Bisobanuye neza ko Moderna izajya ikaturira uwaguze byinshi ikamuhera macye.

Nk’ubu leta zunze ubumwe za America zatumije doze zingana na miliyoni 100 muri uru ruganda ndetse bazigura mu madorali 15 kuri buri doze. Kimwe na Pfizer kandi urukingo rwa moderna narwo bizasaba ko uwuruhawe aruterwa mu byiciro bibiri bitandukanye.

AstraZeneca yo izajya igura amadorali 4.Ariko nubwo aricyo batangaje nabo bizaterwa n’umuguzi uwariwe. Nka America bitewe nuko yateye inkunga iki kigo mu gukora uru rukingo bayigurishije uru rukingo ku madorali ane ya America kuri doze ndetse America yamaze gutumizayo doze zigera kuri miliyoni 300. Nyamara amakuru twamenye nuko nk’igihugu cya Uganda cyatumije doze miliyoni 18 ariko kikaba cyaragurishijwe uru rukingo ku madorali 7 ya America kuri buri doze, iki giciro kiri hejuru yicyo America yaboneyeho uru rukingo.

Uru rukingo rwa AstraZeneca narwo rutangwa mu byiciro bibiri ndetse urwa kabiri ruza nyuma y’iminsi 28 ufashe urwa mbere.

Urukingo rwa Sinovac kandi narwo bivugwa ko rutagomba kurenza amadorali atanu, mu gihe urwa Sputnik V rwo mu Burusiya ruhagaze ku madorali 10 kumanura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngaba abaherwe bafite agatubutse kurusha abandi ku mugabane w’Afurika muri 2021.

Amwe mu mazina asekeje cyane yadutse mu Rwanda asigaye akoreshwa kuri Twitter .