in

Menya akamaro ko kunywa agatama mu mubiri w’umuntu

Ubushakashatsi butandukanye bumaze kugira icyo buvuga kuri iyi ngingo itavugwaho rumwe na benshi , Dr. Charles Price impunguke mu by’ubuzima akaba n’umuyobozi w’ikigo Better Bone Health mu mwaka wa 2015 yashyize hanze ubushakashatsi bwe yemeza ko kunywa agatama ( Bierre) bifasha amagufa gukomera kuko muri iki kinyobwa haba harimo intungamubiri yo mu bwoko bwa Silicon nyinshi ikaba ifasha ibi kugerwaho. Ikigo cy’abanyamerika cyita ku bwiza cyo kivuga ko kunywa ibirahuri bibiri ku munsi bigabanya indwara zifitanye isano n’umutima ndetse kinagabanya indwara zifite aho zihuriye n’impyiko kuruta abanywa ibindi binyobwa birimo alcohol.

Image result for glasses full of beer

Ihuriro ry’ibigo bikuru by’ubuzima muri Leta zunze ubumwe za Amerika  byo byagaragaje ko uretse gukomeza amagufa, Sslicon iba mu gatama (Bierre) irinda umubiri wacu kurwara Osteoporosis indwara itera amagufa kuba mato cyane. Mu mwaka wa 2010, ikinyamakuru The Independent cyasohoye inkuru ivuga ko iyi ndwara ihitana abarenga miliyoni eshatu k’umwaka mu gihugu cy’Ubwongereza nyamara nanone abandi bahanga mu by’imirire myiza bavuga ko nanone iyo hafashwe ingano y’agatama iri hejuru nabyo byongera ibyago byo kurwara amagufa.

Umushakashatsi witwa Davis wo muri Kaminuza ya California nyuma yo gukora isuzuma rikomeye nawe yaje kwemeza ko agatama kibitseho Silicon kandi Silicon ikaba idufasha byinshi birimo gukomeza amagufa. Nyamara agatama karimo ingano zo mu bwoko bwa Barley iyo uzihuje n’ubundi bwoko bw’icyatsi kizwi nka Hop m’ururimi rw’icyongereza iri huriro niryo ribyara iyo Silicon ariko wakoresha ingano zisanzwe zizwi nka (Wheat zinengwa kuba zibitseho Silicon nkeya).

Image result for glasses full of mutzig

Uretse kuba agatama (Bierre) kibitseho Silicon, kanafasha ababyeyi bonsa konsa neza kuko kongera amashereka , agatama kanafite vitamini yo mu bwoko bwa B6 ifasha ubwonko gukura neza. Nyamara nanone Bierre yivanga n’isukari yo mu maraso ibi bikaba byatera kubura appetit utari wayinywa igihe wayimenyereje. Ubushakashatsi nanone bwagaragaje ko agatama kongera umubyibuho w’inda. Kunywa Bierre ku rugero rwo hejuru byongera umuvuduko w’amaraso.

Related image

Dore ibyo warya ukananywa birimo Silicon ,

  •     Agatama(Bierre) irimo ibyo twavuze ruguru (Barley&Hops)
  •     Uburo
  •     Inyanya
  •     Imineke burya nayo ifite silicon  iramutse ikoreshejwe ku kigero cya miligarama 13 (13mg) kuri garama  250 (250g).

Source: iriba24.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Diane wahoze akundana na Platini yabwiye umukunzi we mushya amagambo y’urukundo aryohereye cyane yatumye bamwe mu b’abakurikirana nabo bashaka gukundwa

Inkuru Nziza-Ikintu abakunzi ba FC Barcelone bari bamaze imyaka irenga 10 basaba Lionel Messi akaba akibahaye