Menya akamaro k’igitunguru ku bashakanye

Igitunguru cyagaragajwe ko gifite akamaro kenshi mu ifunguro rifatwa n’abantu umunsi ku w”undi ndetse bikaba ari n’ikiribwa gikomeye kubakeneye agatege kabafasha kubaka ingo zabo (Gutera akabariro).

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe ku bintunguru, bugaragaza ko bishobora kuvura no kurinda indwara nyinshi ku babirya ari bibisi cyangwa bakanywa umutobe wabyo. By’umwihariko igitunguru kiriwe ari kibisi cyongera ubushake mu mibonano mpuzabitsina.

Urubuga rwa plaisirs sante n’urwa doctorette bavuga ko Igitunguru gikungahaye kuri vitamini A, B, C, na E n’imyunyu myinshi harimo kolore, manyeziyumu, sodiyumu, fosifori, silise, kalisiyumu, potasiyumu, umwuka ukarishye wa lakirimojeni, n’ibindi.

Igitunguru gitukura cyongera umunyu ngugu wa potasiyumu mu maraso, kandi kigafasha umuntu guhorana isura ikeye yo mu maso, kuko kirwanya iminkanyari mu gahanga, kandi kikarinda uburwayi butera kubyimba cyangwa kumva mu nda harimo umwuka mwinshi, rimwe na rimwe utera umuntu gusura, bitewe no kubyimbagana kw’inyama zo mu nda; urugero nk’umwijima.

Igitunguru gifasha mu kurwanya kanseri

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Cornell University muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, mu mwaka wa 2004, bagaragaje ko ibitunguru bitoya (l’échalote) bigira uruhare mu kurinda ibice bimwe na bimwe by’umubiri kumungwa cyangwa gufatwa n’uburwayi bwa kanseri, harimo na kanseri y’umwijima.

Igitunguru kirinda kugugarara mu mubiri (les symptômes 

Ku bagore no ku bakobwa barya ibitunguru bibisi bibafasha kugubwa neza mu nda, mbere yo kujya mu mihango, bikaba byaragaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Dakota y’amajyaruguru muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu mwaka wa 1990

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Abageni bashyize hanze amafoto atangaje bateguza ubukwe bwabo.

Zari wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz arashinjwa ubujura.